Ruhango: Abikorera basabwe ubumwe mu kwihutisha iterambere

Abikorera bo mu Mujyi wa Ruhango, no mu nkengero zaho, babwiwe ko guhuza ingufu no gushyirahamwe aribyo bizatuma Iterambere ry’Akarere ryihuta.

Ni mu mwiherero w’Umunsi umwe wahuje abikorera n’Inzego za Leta .

Meya Habarurema Valensu uyobora Akarere ka Ruhango, yabwiye abikorera ko Iterambere ry’uyu Mujyi aribo baritezeho.

Muri uyu mwiherero,abikorera barenga 100 babanje kwerekwa amahirwe atandukanye babyaza umusaruro arimo umutungo, ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana kuko buhuza abanyarwanda n’abanyamahanga batagira aho barara.

Hakaba kandi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Kariyeri, ubuhinzi bw’imyumbati no kuba Akarere ka  Ruhango  katagira amanegeka n’isoko rinini ry’amatungo.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko ayo mahirwe yose abari imbere ariyo baheraho bashoramo imari bagateza imbere uyu Mujyi.

Habarurema yabwiye abikorera ko inyubako ya gare abikorera bibumbiye muri Ruhango Vision Campany bashoyemo amafaranga ari rwo rugero rw’ibishoboka ko baramutse bashyize hamwe impinduka mu Mujyi zagaragara mu myaka micye iri mbere.

Ati “Hari ibimaze gukorwa ariko urugendo ruracyari rurerure ku bikorera.”

Yavuze ko mu mishinga bagomba gusubukura harimo iduka rikomatanyije rizaba ririmo ibicuruzwa hafi ya byose, ku buryo abajyaga kubirangurira i Kigali n’ahandi babisanga mu Ruhango.

- Advertisement -

Visi Perezida wa mbere PSF mu Karere ka Ruhango Ndayiringira Principe avuga ko mu yandi mahirwe ubuyobozi bw’Akarere bwabwiye abikorera harimo umubare w’amasoko buteganya gutanga muri uyu mwaka w’Ingengo y’Imari bityo  abujuje ibisabwa baheraho bayapaganira.

Ati “Mu matsinda tugiye kujyamo turayafatiramo imyanzuro y’ibyo tugiye gushoramo imari.”

Niyonshuti  Pascasie umwe mu bacuruzi bo mu Mujyi wa Ruhango, avuga ko icyorezo cya COVID 19 cyakomye mu nkokora umushinga abikorera bari batangiye wo gushinga iduka rimwe ririmo ibicuruzwa by’ubwoko butandukanye.

Ati “Kwishyirahamwe nizo mbaraga, ibimaze kugerwaho bitwereka ko duhuje ingufu twagera ku Iterambere ryiza.”

Gusa nubwo bimeze bityo, hari bamwe mu baturage bo muri uyu Mujyi bavuga ko iyo abikorera batangiye kuzamuka, bimukira mu Mujyi wa Kigali cyangwa i Muhanga bigaca  intege abasigaye.

Cyakora Ubuyobozi bwo buvuga ko abimukira mu yindi mijyi basimburana n’abandi bashya baza mu Karere ka Ruhango.

Niyonshuti Pascasie avuga ko icyorezo cya COVID 19 cyakomye mu nkokora Umushinga wo gutangiza iduka rikomatanyije ririmo ibicuruzwa by’ubwoko butandukanye
Bamwe mu bikorera bo mu Mujyi wa Ruhango  no mu nkengero zaho bavuga ko biteguye gushora imari  bagateza imbere uyu Mujyi

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Ruhango