Rusizi: Umwarimu akurikiranyweho gutera inda abana bane yigisha

Umwarimu wigishaga mu Rwunge rw’amashuri rwa Murira (GS Murira) rwo mu karere ka Rusizi, yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya abakobwa bane yigishaga akaza kubatera inda.

Uyu mwarimu yigishaga kuri iri shuri riherereye mu Murenge wa Muganza, yari yabanje guhagarika akazi ku mpamvu zitazwi.

Yatawe muri yombi nyuma y’aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukoreye muri aka karere ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha byibasira urubyiruko, ababyeyi bakaruha amakuru avuga ko uyu mwarimu yidegembya kandi yarasambanyije abanyeshuri bane akanabatera inda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Rwango Jean de Dieu  yatangaje  ko uyu mwarimu  yamaze gutabwa muri yombi.

Ati “Nibyo yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB akekwaho gusambanya abanyeshuri. Afunganywe mu buryo bw’iperereza n’Umuyobozi w’Ishuri ndetse n’umurezi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri”.

Mu banyeshuri bane uyu mwarimu akekwaho gutera inda, harimo uwo bivugwa ko yamujyanye mu Bugarama ahitwa muri Site akamufasha kuyikuramo n’abandi batatu barimo babiri bo mu kagari ka Cyarukara n’umwe wo mu kagari ka Gakoni

UMUSEKE.RW