Rusizi: Yakubise umubyeyi we ishoka amwitiranyije n’ikidayimoni

Umusore w’imyaka 26 wo mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi akurikiranyweho gukubita se umubyara ishoka mu mutwe, nyuma yo kumwitiranya n’ikidayimoni ngo cyamukobaga gishaka kumuniga.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyabintare, Akagari ka Rwenje mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi.

Amakuru avuga ko atari ubwa mbere uwo musaza w’imyaka 65 akomeretswa n’uwo muhungu yibyariye.

Uwo musore avuga ko se amuroga, bakamugaburira ibiryo yatongereye maze bikamugiraho ingaruka, bikanamutera imyitwarire mibi atiyumvagamo.

Ni mu gihe bamwe mu baturanyi bavuga ko urwo rugo ruberamo ibisa n’amayobera, kuko ibikorwa nk’ibyo atari ubwa mbere bihabereye.

Umwe ati ” Ni ubwa kabiri uriya mwana akomeretsa se, kuko ubwa mbere yamukubise ikibando amukomeretsa cyane ku kuboko. Na bwo, ngo yumvaga ko ari ikidayimoni kije kumuniga, aragikomeretsa.”

Icyo gihe ngo abayeyi be batakambiye ubuyobozi, basaba ko umwana wabo atafungwa kubera icyo cyaha yari yakoze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwenje, Nsengiyumba Alfred, yemereye bagenzi bacu bo mu Imvaho Nshya ko uwo musore yakubise se ishoka mu mutwe.

Ubwo yafatwaga, ngo yamubwiye ko yabatuye ishoka kubera ko yabonaga ikidayimoni gishaka kumuniga, maze aragitanga acyasa nk’uwasa urukwi.

- Advertisement -

Yavuze ko yamenye ko ari se, agaruye ubwenge abona avirirana amaraso mu mutwe, ndetse abantu buzuye aho induru zivuga.

Gitifu avuga ko uwo musore ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe, ngo agira n’igihe yikubita hasi bikavugwa ko arwaye igicuri.

Uyu musaza yagejejwe ku kigo Nderabuzima cya Nkombo basanga yakomeretse bikabije, bamwohereza ku Bitaro bya Gihundwe, na byo bimwohereza mu Bitaro bya CHUB mu Karere ka Huye.

Kuri ubu uyu musore afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nkombo mu gihe hagikorwa iperereza na dosiye ye ngo byoherezwe mu bushinjacyaha.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW