Tshisekedi arashaka umutwe w’umuyobozi wa FDLR ku isahani

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Antoine Félix Tshisekedi, yatanze itegeko ryo guhitana ku kiguzi icyo aricyo cyose Gen Pacifique Ntawunguka, uzwi nka ‘Omega’, umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda.

Gen Ntawunguka uzwi nka Omega, Israel n’andi mazina yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ndetse afatirwa ibihano n’akanama ka LONI na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Gusa, we n’umutwe wa FDLR ayobora basanzwe bakorana byeruye n’Ingabo za Leta ya Kongo, kandi ubu bumwe bwafashe indi ntera mu ntambara ya M23.

Ni ubufatanye buhuzwa n’abasirikare bakuru ba FARDC, baha FDLR ibikoresho bya gisirikare n’amafaranga.

Amakuru avuga ko nyuma yo kotswa igitutu n’ibihangange birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida Félix Tshisekedi yahigiye kwica Gen Omega, ashaka kwerekana ko adakorana na FDLR.

Guhiga Gen Omega ni iturufu, kandi Tshisekedi yadukanye nyuma yo gushinjwa n’u Rwanda ko Congo yanywanye na FDLR, ndetse basangiye umugambi wo guhungabanya umutekano wa Kigali.

Ku wa 19 Nzeri 2024, nibwo Tshisekedi yohereje muri Kivu y’Amajyaruguru Umugaba Mukuru wungirije wa FARDC ushinzwe ibikorwa, Général-Major Jérôme Chico Tshitambwe, amushinga gutegura uburyo bwose bwo kwica Gen Omega.

Uyu mu Jenerali wahawe iyi misiyo akigera i Goma, yahise akoranya abasirikare bakuru bizewe kugira ngo bakorane muri uyu muvuno wo guhiga bukware Gen Omega.

Ni ibyahishwe abayobozi bakuru b’igisirikare bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bafitanye umubano wihariye na FDLR na Gen Omega, barimo Général-Major Peter Cirimwami, guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru.

- Advertisement -

Ku ikubitiro, guhiga Gen Omega byahereye i Shovu mu nkengero z’umujyi wa Saké, ubwo Brigade ya 11 ya FARDC yageraga muri urwo rusisiro bagasanga yakuyemo ake karenge.

Africa Intelligence ivuga ko ubwo abakomando ba FDLR bazwi nka CRAP basakiranaga na FARDC, Gen Omega yahise ahungira muri Pariki y’Ibirunga.

Amakuru avuga ko yariwe akara na bamwe mu basirikare bakuru ba FARDC bataye mu gutwi uwo mugambi wo kwica umusangirangendo wabo w’igihe kirekire.

Kuba ku wa 20 Nzeri, Général de Brigade Lucien Nzabamwita, uzwi nka André Kalume, ushinzwe ibikorwa muri FDLR-FOCA, yaragaragaye i Goma, ni ikindi kimenyetso cy’uko hari abasirikare bakuru bakorana na FDLR.

Nubwo bimeze bityo, operasiyo iyobowe na Gen Chico n’abarimo Colonel Serge Monga Nonzo na Donatien Bawili, irakomeje.

Abakurikiranira hafi iby’intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo bemeza ko bigoye gutandukanya ubutegetsi bwa RD Congo n’umutwe wa FDLR kuko wahawe indaro, ndetse ukagera no mu barinda Tshisekedi.

Bavuga ko uku guhiga Gen Omega ari ukuyobya uburari, byapanzwe na Tshisekedi kugira ngo aramutse yishwe, abone urwitwazo ko uwo mutwe w’iterabwoba awugeze habi.

Byari byitezwe ko mu ijambo yagejeje ku nteko rusange ya 79 ya ONU i New York muri Amerika, Tshisekedi yari gutangaza uko yishe Gen Omega, gusa akubita igihwereye.

Muri iyi nama, Tshisekedi yasabye amahanga gufatira u Rwanda ibihano byihariye, ibyo yise ‘sanctions ciblées’ mu rurimi rw’Igifaransa.

Yagize ati “Turasaba amahanga kwamagana bikomeye ibi bikorwa no gufatira ibihano byihariye u Rwanda kubera uruhare rwarwo rwo guteza umutekano mucye.”

Kugeza ubu, ubutegetsi bwa Congo bwatsembye umugambi uhuriweho n’u Rwanda wo kurandura burundu umutwe wa FDLR, abo barwanyi bagacyurwa mu Rwanda.

Gen Ntawunguka, uzwi nka Omega, wavukiye ku Gisenyi ku wa 1 Mutarama 1964, yigize kubwira Gen James Kabarebe ko azagaruka mu Rwanda ‘nta Mututsi ukirubamo.’

Perezida Tshisekedi arahigisha uruhindu Gen Omega wa FDLR

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW