U Rwanda ruzakira inama rusange y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubuziranenge

Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) cyatangaje ko u Rwanda rwahawe kwakira inama rusange y’umuryango mpuzamahanga w’Ubuziranenge (ISO), iteganyijwe mu mwaka utaha.

Buri mwaka, iyi nama ihuza abayobozi n’abakozi bo muri za Guverinoma n’abayobozi b’ibigo by’ubuziranenge ku rwego rw’Isi.

Yitabirwa kandi n’impuguke zifasha mu gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge, abafasha mu gushyira mu bikorwa ayo mabwiriza, abahagarariye amashami n’ibigo mpuzamahanga bifasha mu iterambere ry’ubucuruzi, inganda n’ibindi.

Murenzi Raymond, Umuyobozi Mukuru wa RSB, yavuze ko ari ishema ku gihugu kwemererwa kwakira inama ya mbere ikomeye mu buziranenge ku rwego rw’Isi.

Ati ” Mu by’ukuri, ni ishema n’ibyishimo kubakira umwaka utaha muri Kigali iteye ubwuzu, ifite umutekano, yubatse neza kandi itunganye, mu gihugu gifite umwihariko mu kwakira neza abashyitsi.”

Yongeyeho ko ari amahirwe ku Rwanda ndetse no ku mugabane wa Afurika muri rusange, kuko muri iyi nama haganirwa ku kamaro k’ubuziranenge mu iterambere ry’abatuye isi.

Muri iyi nama higirwamo ibijyanye no kurengera ubuzima, kubungabunga ibidukikije, iterambere ry’ubucuruzi n’inganda, ikoranabuhanga rigezweho, ndetse n’uko ubuziranenge bufasha mu kurisakaza mu bantu, n’ibindi.

Inama y’uyu mwaka yabaye kuva ku wa 9 kugeza ku wa 13 Nzeri 2024, ibera mu mujyi wa Cartagena de Indias muri Colombia, yitabirwa n’abantu barenga 700 baturutse mu bihugu 170.

Biteganyijwe ko iy’umwaka utaha izaba ku wa 6 kugeza ku wa 10 Ukwakira 2025, aho u Rwanda ruzaba rubaye igihugu cya kabiri muri Afurika cyakiriye iyo nama nyuma ya Afurika y’Epfo.

- Advertisement -
Inama y’uyu mwaka yabereye muri Columbia

Raymond Murenzi, Umuyobozi Mukuru wa RSB

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW