Urubyiruko rwasabwe kudatera inyoni amahirwe ari mu buhinzi

Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Urubyiruko rukora Ubuhinzi n’ubworozi, RYAF, bwasabye urubyiruko gukura amaboko mu mifuka rukitabira ubuhinzi, kuko hari amahirwe menshi bashobora kubyaza umusaruro kugira ngo bagere ku iterambere.

Imibare ya gahunda y’igihugu ya kane yo kuvugurura ubuhinzi (PSTA 4) 2018-2024 igaragaza ko ubuhinzi bugize kimwe cya gatatu cy’ubukungu bw’u Rwanda.

Ni mu gihe kandi Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko ahazaza h’ubuhinzi hari mu biganza by’urubyiruko kandi rushobora gutanga umusanzu ukomeye mu kurwanya ubukene.

Gusa urubyiruko ntirwitabira ubuhinzi uko bikwiye, kubera ko bamwe barimo abageze mu ishuri bafata ubuhinzi nk’umwuga w’abantu bakuze cyangwa baciriritse.

Mu rwego rwo gufasha urubyiruko rw’u Rwanda gukora ubuhinzi bugamije kongera umusaruro no guteza imbere ishoramari rifatika, umushinga Hinga Wunguke w’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere (USAID) na RYAF basinyanye amasezerano y’ubufatanye.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 13 Nzeri 2024 na Daniel Gies uyobora umushinga Hinga Wunguke, hamwe na Sakina Usengimana, Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Urubyiruko rukora Ubuhinzi n’Ubworozi (RYAF).

Amasezerano avuga ko mu gihe cy’imyaka itatu urubyiruko ruzahabwa amahugurwa, ubujyanama, amahirwe yo kubona akazi, ndetse n’amafaranga yo gushora mu mishinga yizwe neza.

Daniel Gies uyobora umushinga Hinga Wunguke yabwiye UMUSEKE ko iyi mikoranire izafasha urubyiruko kubona amikoro afatika, ndetse no kubona ubumenyi ku buhinzi bugezweho.

Ati “Tugamije gushyiraho uburyo buboneye butanga amahirwe mu buhinzi,[…] kugira ngo iki gisekuru kizaza kizagire uruhare mu kwihaza kw’imirire mu Rwanda.”

- Advertisement -

Akanyamuneza k’Urubyiruko rukora ubuhinzi

Rosine Mukeshimana, ukora ubuhinzi n’ubworozi mu Murenge wa Rutare mu Karere ka Gicumbi, avuga ko aya masezerano ari amahirwe bagize azabafasha gukuraho imbogamizi bahuraga nazo mu buhinzi.

Ati “Bigiye gutuma twiteza imbere birushijeho, tubona inkunga itezimbere urubyiruko n’igihugu muri rusange.”

Egide Tuyishime wo mu Kigo gikora ubuhinzi bw’urusenda mu turere twa Kamonyi, Kayonza, na Nyarugenge, avuga ko aya masezerano ari igisubizo ku rubyiruko rwaburaga ubumenyi mu kongera umusaruro, no kuwugeza ku isoko.

Ati “Niba mfite umushinga w’urusenda ufite agaciro ka miliyoni 10 Frw, ngomba kugaragaza ko mfite miliyoni 3 Frw, hanyuma bakamfasha inkunga ya 70%. Ibi bivuze ko ari inyungu ku bahinzi ndetse no ku gihugu.”

Sakina Usengimana, Umuyobozi Mukuru wa RYAF, yasabye urubyiruko kwinjira mu mwuga w’ubuhinzi mu buryo bwa kinyamwuga, bagaca ukubiri n’imyumvire ishaje ivuga ko abahinzi bahorana amarira kubera ibihombo

Ati “Urubyiruko rukwiye gukura amaboko mu mifuka no gukunda ubuhinzi. Ukabukora mu buryo bwa kinyamwuga, ntabwo ugomba kubikora nk’ibintu byo kwikiza gusa, kandi hari ingero z’abamaze kubona inyungu mu buryo bwagutse, ndetse bikazamura igihugu muri rusange.”

Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa urubyiruko rurenga ibihumbi 12 rukora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, rukaba rukora imishinga irenga 1,300. Muri RYAF habarizwamo abarenga 5,000.

Sakina Usengimana, Umuyobozi Mukuru wa RYAF ashyira umukono ku masezerano
Daniel Gies uyobora umushinga Hinga Wunguke wa USAID
Impande zombi zishyira umukono kuri aya masezerano
Urubyiruko rwasabwe kudakerensa ubuhinzi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW