Abaganga bo mu Bitaro bya Nyabikenke baricinya icyara!

Abaganga n’abaforomo n’abakozi lbakorera mu Bitaro bya Nyabikenke no mu Bigo Nderabuzima bitanu byaho bahawe ibirarane by’umwaka umwe by’agahimbazamusyi mu mwenda w’Imyaka 2 ibyo Bitaro byari bibabereyemo.

Mu kwezi gushize kwa Nzeri 2024 nibwo bamwe muri abo Baganga n’abaforomo bo mu Bitaro bya Nyabikenke na Kabgayi bari bavuze ko bamaze imyaka ibiri batabona agahimbazamusyi bagenerwa buri mwaka.

Nyuma y’Inkuru UMUSEKE wakoze, abo bakozi bo mu Bitaro bya Nyabikenke bavuga ko barangije guhabwa agahimbazamusyi ku mwaka umwe bakavuga ko bategereje andi y’umwaka wa 2023-2024.

Umwe muri abo yagize ati “Mwarakoze kutuvuganira ubu baduhaye ay’umwaka wa 2022-2023.”

Uyu mukozi yabwiye UMUSEKE ko bafite icyizere ko n’andi batarahabwa azabageraho mbere yuko uyu mwaka wa 2024 urangira.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyabikenke, Dr Nkikabahizi Fulgence avuga ko ibirarane by’agahimbazamusyi bisigaye abo bakozi bazabibona vuba, kubera ko amanota y’iyo bonus yamaze kubarwa.

Ati “Umukozi ubishinzwe ubu arimo kubara amafaranga agenewe buri mukozi, ni abisoza bazahita bahembwa.”

Ni mu gihe, Umuyobozi w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr Muvunyi Jean Baptiste nawe avuga ko ibyo basabwaga gutegurira abakozi babirangije, ubu lisiti zabo zikaba ziri muri Minisiteri y’Imali n’Iganamigambi.

Ati “Nta nubwo ari amafaranga y’agahimbazamusyi gusa, twabaze n’ayo umukozi ahabwa hashingiye ku myaka amaze mu kazi.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yasabye abo bakozi batarayabona gukomeza kwihangana, kuko mu minsi idatinze azabageraho.

Ati “Dosiye ziri gutunganywa, nabo barayabona mu gihe cya vuba.”

Cyakora nta ngano y’amafaranga abaganga, abaforomo n’abakozi bo muri ibyo Bitaro n’ibigo Nderabuzima babonye n’asigaye bateganya kubona, cyakora abo bakozi bavuga ko abafite menshi ku mwaka bahabwa arenga 90,000frws.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga