Abanyeshuri baramiye ibendera bagiye kwigira ubuntu kugeza barangije ayisumbuye

Ihuriro ry’Abayobozi b’lbigo by’Amashuri mu Rwanda, Heads of Schools Organisation in Rwanda (HOSO), ryatangaje ko rizafasha kwiga ku buntu kugeza barangije ayisumbuye, abana b’abanyeshuri  bagaragaje ubutwari bwo kwemera kunyagirwa bakarinda ibendera nk’ikirango cy’Igihugu, kugira ngo ridatwarwa n’umuyaga.

Itangazo ry’iri huriro rivuga ko “ Rishimira abana bagaragaje ubutwari bwo kwemera kunyagirwa ariko bakarinda ibendera nk’ikirango cy’Igihugu ngo ridatwarwa n’umuyaga.”

Iri huriro rivuga ko icyo cyemezo cyafashwe ubwo Kuwa Gatatu tariki ya 9 Ukwakira 2024, ryasuraga  ishuri ribanza aba bana barererwamo, maze ryiyemeza kubafasha mu myigire yabo  kugeza barangije amashuri yisumbuye.

Rivuga ko ubutwari bw’abo bana bukomoka ku nyigisho z’Uburere mboneragihugu n’Ubutore baboneye mu kigo bigamo no mu miryango yabo, bikaba kandi ngo bigaragaza imiyoborere myiza y’Amashuri.

Abo bana biga mu Ishuri ribanza rya Cyobe mu Murenge wa Mbuye, Akarere ka Ruhango, baherutse kurwana n’umuyaga waje ku kigo cyabo, tariki 02 Ukwakira 2024 ugasakambura igisenge cy’amashuri, unashaka kugwisha ibendera, ariko abo bana bihutira kurisigasira ngo ritagwa, kuko ngo bakekaha ko riguye hasi, Igihugu cyaba gitakaje icyizere.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango na Polisi buherutse kubashimira kubera ubutwari bagaragaje.

Ruhango: Abanyeshuri baramiye ibendera ry’Igihugu bahembwe

UMUSEKE.RW

- Advertisement -