Abanyunyuza amakoperative bavugutiwe umuti

Ni kenshi mu makoperative akora ibikorwa by’iterambere bitandukanye hagiye hakunda kumvikana ibibazo bya ba bihemu, bikubiraga imitungo y’amakoperative bayoboye bakayigwizaho bigatuma abanyamuryango bacika intege zo gukomeza kwitabira, gusa ngo kuri ubu ibi bibazo byatangiye gushakirwa umuti urambye.

Byagaragajwe kuri uyu 11 Ukwakira 2024, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe amakoperative wabereye mu Karere ka Musanze, aho hari hahuriye amakoperative akora imirimo itandukanye ibyara inyungu mu Turere dutandukanye tw’Igihugu.

Abari mu makoperative atandukanye nabo bavuga ko mu bihe byashize bagiye bakomwa mu nkokora n’uburyo abayobozi babo bacungaga nabi umutungo wabo bigaca intege abanyamuryango.

Rwamwaga Jeans Damascene yagize ati” Kimwe mu byo tubona byatangiye kugabanyuka ni inyerezwa ry’umutungo w’amakoperative kuko inzego zose guturuka ku Kagari barabihagurukiye bafatanya na RCA ku buryo n’ibikirimo hari icyizere ko bizarangira.”

Umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu cy’amakoperative RCA, Dr.Patrice Mugenzi avuga ko hakiri ibibazo bikigaragara mu makoperative birimo n’imicungire mibi y’umutungo, ngo gusa byatangiye gushakirwa umuti urambye.

Yagize ati” Nibyo haracyari byinshi byo gukora kugira ngo amakoperative yacu arusheho gutera imbere, muri byo harimo no gucunga nabi umutungo w’abanyamuryango, mubyo twakoze icyambere ni ukuvugurura itegeko rigenga amakoperative.”

Akomeza agira ati” Ubu koperative ntizikiri izo kureberwa ku mibereho myiza gusa ireberwa no mu bukungu kandi bugomba gusigasirwa aho ni naho mu itegeko harimo gufatirwa ibyemezo bikomeye ku banyereza umutungo wa koperative, harimo no kuba abayayobora bagomba kubanza kugenzura umutungo wabo kugira ngo batigwizaho uw’abanyamuryango, kubera iryo tegeko rero imbogamizi zirimo zirikugenda zigabanuka.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, avuga ko amakoperative agira uruhare runini mu iterambere ry’Igihugu, ndetse n’abayarimo akabafasha kugira ubuzima bwiza.

Yagize ati” Twebwe nk’abayobozi iyo turebye inyungu abaturage bakura mu makoperative tugerageza kubafasha, abayayobora bakabazwa inshingano z’ibyo bakora banabisobanurira abanyamuryango bakamenya uburyo inyungu iboneka n’uko ikoreshwa, tukanafatanya gukemura ibibazo birimo hakiri kare bitaraba birebire.”

- Advertisement -

Kugeza ubu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative kibarura amakoperative mu Rwanda agera ku 10,676 akora ibikorwa bitandukanye harimo n’izitanga serivise z’imari, aya makoperative akaba afite abanyamuryango barenga miliyoni eshanu n’imari shingiro irenga miliyari 74.

Abanyamuryango ba Koperative zitandukanye bitabiriye ibi birori

Abayobozi batandukanye bari babukereye

Guverineri Maurice Mugabowagahunde wari umushyitsi mukuru

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Musanze