Bamporiki yakoze mu nganzo ashimira Perezida Kagame

Bamporiki Edouard wari warakatiwe imyaka itanu y’igifungo akanatanga n’ihazabu ya miliyoni 30 Frw, yashimiye Perezida Kagame wamuhaye imbabazi, akaba yasubiye mu buzima busanzwe.

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu, tariki ya 18 Ukwakira 2024, ni ryo ryemeje ko Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi abagororwa.

Ni imbabazi zahawe abantu 32 barimo Bamporiki bari barakatiwe n’inkiko mu gihe abandi 2,017 bari barakatiwe n’inkiko bafunguwe by’agateganyo.

Ku wa 23 Mutarama 2023 nibwo Urukiko Rukuru rwongereye ibihano byari byahawe Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco by’imyaka ine, rutegeka ko afungwa imyaka itanu, akanatanga n’ihazabu ya miliyoni 30 Frw.

Icyo gihe Bamporiki yari yahamijwe ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.

Bamporiki yarezwe kwaka umucuruzi Gatera Norbert milioni 5 ngo azamufashe kumufunguriza uruganda rwe rwari rwafunzwe n’umujyi wa Kigali.

Yarezwe kandi kwakira milioni 10 zivuye kuri uwo mucuruzi ngo kuko yamufashije kumufunguriza umugore wari ufungiye icyaha cya ruswa.

Bamporiki yaburanye yemera bimwe mu byaha yarezwe agasaba ko igihano cyo gufungwa imyaka ine yari yakatiwe cyasubikwa n’ihazabu ya miliyoni 60 yari yaciwe ikagabanywa.

Aburana, yemeye ko yakiriye amafaranga agera kuri miliyoni 10 y’umucuruzi kugira ngo amufashe ibyo ashaka kugeraho akoresheje ingufu afite mu butegetsi, birimo no gufunguza umugore w’uwo mucuruzi.

- Advertisement -

Mu buryo butamenyerewe, kuva yashinjwa kandi akanagezwa imbere y’inkiko Bamporiki yafungiwe iwe mu rugo gusa.

Urubanza rwe ruri mu zavuzwe cyane mu Rwanda kubera uburyo uyu mugabo yigaragaje kuva yamenyekana muri politiki mu Rwanda.

Muri Gicurasi 2022, Perezida Paul Kagame yahagaritse ku mirimo Edouard Bamporiki wari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe urubyiruko n’umuco, kubera ibyo yari akurikiranyweho.

Nyuma gato y’itangazo rimwirukana, urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutangaza ko Bamporiki afungiye iwe mu rugo akurikiranyweho icyaha cya ruswa.

Ubwo Bamporiki Edouard yasohokaga muri gereza kuri uyu wa 19 Ukwakira 2024, yashimye imbabazi yahawe na Perezida Paul Kagame.

Yagize ati ” Zireze. Urugemwe rurameze, urubuto rutaboze, umutwaro nagatwaye iteka Umutware wanjye awutwamishije imbabazi ndawutuye ndunamutse ndemye, ndanyuzwe ndumva niyumva nk’Indirira.”

Yakomeje agira ati ” Nshimye Uwiteka waturemeye Umutware Paul Kagame kubwe ubwere bwimuye ubwirabure bidasasiwe ubwirakabiri.”

Ubu butumwa Bamporiki yanyujije kuri X, bwatanzweho ibitekerezo n’abantu batandukanye bagaragaje ibyishimo by’uko avuye mu gihome.

Uyu wahoze avuga rikijyana yahawe ‘Pole’ ndetse anibutswa ko agomba guca ukubiri n’imigirire yakongera gutuma yisanga mu butabera ahubwo agashyira imbaraga mu gukorera igihugu nk’uko kuva mu mwaduko we yagaragazaga ko ari indakemwa.

Bamporiki ni muntu ki?

Avuga ko yavukiye mu muryango ukennye mu karere ka Nyamasheke mu burengerazuba bw’u Rwanda, akagera i Kigali ari mukuru agakora imirimo iciriritse kugeza amenyekanye mu makinamico ndetse akaza kugera mu bakomeye muri RPF-Inkotanyi.

Bamporiki yagaragaye kenshi mu biganiro ku burere mboneragihugu, n’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda.

Ni umusizi, umwanditisi, n’umukinnyi wa filimi n’amakinamico, yamaze imyaka igera kuri ine (4) ari umudepite ku itike ya RPF-Inkotanyi, mu 2017 agirwa umukuru w’Itorero ry’igihugu, naho kuva 2019 agirwa ushinzwe urubyiruko n’umuco muri guverinoma.

Bamporiki, azwi cyane mu ikinamico Urunana akina nka ‘Kideyo’ azwiho kandi kuba intyoza mu Kinyarwanda.

Uhawe imbabazi ategetswe iki?

Abahawe imbabazi bose barasabwa kubahiriza ibintu bitandukanye birimo no kwiyereka Umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Ibanze rw’aho aba, aho ubushinjacyaha bukorera, no kumumenyesha Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere by’aho aba, mu gihe cy’iminsi 15 kuva iri teka ritangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.

Hari kandi kwitaba Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rw’aho atuye, aho ubushinjacyaha bukorera, inshuro imwe mu kwezi ku munsi wagenwe n’Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze no gusaba Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano uruhushya igihe cyose ashatse kujya mu mahanga.

Ibyo bigomba kubahirizwa ku wahawe imbabazi kugeza igihe yari asigaje cy’igifungo cye kirangiye.

Iyo bitubahirijwe hari ubwo uwahawe imbabazi ashobora kuzamburwa, iteka rikomeza rigira riti “Imbabazi za Perezida zishobora kwamburwa uwazihawe bitewe n’imwe mu mpamvu zikurikira: akatiwe kubera ikindi cyaha, mu rubanza rwabaye ndakuka; atubahirije kimwe mu byategetswe muri iri teka.”

Icyo gihe kandi Uwambuwe imbabazi afungwa igice cy’igihano cy’igifungo yari asigaje igihe yahabwaga imbabazi.

Bamporiki yashimiye Perezida Kagame

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW