Ibigo birenga 300 bihatanye muri Karisimbi Service Excellence Award 2024

Sosiyete ya Karisimbi Events igiye gutanga ku nshuro ya munani ibihembo bishimira ibigo bikora imirimo itandukanye byakirana yombi ababigana.

Muri uyu mwaka wa 2024, hahatanye ibigo birenga 300 mu byiciro 50 bizahembwa.

Ubuyobozi bwa Karisimbi Events buvuga ko gutora byatangiye kuva tariki ya 7 Ukwakira bikazageza tariki ya 30 Ukwakira.

Utora anyura ku rubuga wa Karisimbi Events arirwo http://kalisimbievents.com cyangwa agakoresha kode ya *727# agakurikiza amabwiriza.

Ubwo ibi bihembo bizaba bitangwa, hazabarwa 60% by’uko ikigo cyatowe andi majwi 40% ave ku buryo ikigo kigaragara, izina gifite mu kwakira neza abakigana n’uko kivugwa muri rubanda.

Ubu buryo busobanurwa nk’ubwizewe kuko butuma abakiriya batora ikigo bagana ariko n’abahanga mu bijyanye n’uburyo abakiriya bakirwa bakagira ijambo mu itangwa ry’ibihembo.

Umuyobozi wa Karisimbi Events, Mugisha Emmanuel avuga ko ibihembo nk’ibi bigamije gushimira ibigo ku ruhare bigira ku isoko ry’umurimo.

Ati” Ibi bihembo biba bigamije gushimira ibigo ku ruhare bigira ku isoko ry’umurimo.Turashishikariza ibigo kuzamura urwego rw’ibyo bakora mu itangwa rya serivisi.”

Karisimbi Events isanzwe itegura ibihembo bitandukanye birimo ibihabwa ibigo byacuruje neza kurusha ibindi, ibihabwa abateje imbere imyidagaduro kurusha abandi n’ibindi.

- Advertisement -

Ibi bihembo bitangwa buri mwaka kugira ngo bakangurire abantu gutanga serivisi inoze.

UMUSEKE.RW