Kenya: Ruto yashyizeho usimbura Rigathi Gachagua

Perezida wa Kenya, Dr William Samoei Ruto, yashyizeho  Prof Kindiki Kithure ku mwanya wa Visi Perezida asimbuye Rigathi Gachagua

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byavuze ko Perezida Ruto yagejeje iki cyemezo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo bemerere Prof Kindiki kujya muri izi nshingano.

Byagize biti “Perezida Dr William Samoei Ruto yagennye Prof Kindiki Kithure ku mwanya wa Visi Perezida, anohereza izina rye mu Nteko Ishinga Amategeko.”

Icyakora Gachagua yemeje ko ari butambamire kwemerwa kwa Kindiki mu Nteko Ishingamateko.

Prof Kindiki ashyizwe  kuri uyu mwanya nyuma y’aho ku munsi w’ejo tariki  ya 17 Ukwakira 2024, abasenateri beguje Rigathi Gachagua wari uwumazemo imyaka ibiri.

Abasenateri bemeje ko agomba kwegura nyuma yo kumushinja ibyaha 11 birimo kunyereza umutungo w’igihugu, gutesha agaciro inzego z’igihugu no kubiba urwango rushingiye ku moko.

Prof Kindiki ugiye kumusimbura yari asanzwe ari Minisitiri w’Umutekano w’Imbere n’Ubutegetsi bw’Igihugu kuva mu 2022.

Gachagua yarahiye ko atambamira ukwemezwa kwa Prof Kindiki mu Nteko ishingamategeko 

Visi Perezida wa Kenya yegujwe ari mu bitaro

- Advertisement -

UMUSEKE.RW