Macron ntiyahiriwe no guhuza Kagame na Tshisekedi

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel macron, yari yiteze ko agirana ibiganiro hagati ya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Congo, Felix Antoine Tshisekedi “utashimye ibyo buganiro.”

Ku wa Gatandatu tariki ya 5 Ukwakira 2024, nibwo i Paris, hasojwe inama ya 19 y’abakuru b’ibihugu na za leta bo mu muryango w’ibihugu bivuga Igifaransa (OIF), yari imaze iminsi ibiri ibera mu Bufaransa.

Ni inama yitabiriwe n’abayobozi b’ibihugu bitandukanye bikoresha igifaransa.

Macron yavuze ko ubu abavuga Igifaransa barenga miliyoni 320 bo ku migabane yose, ndetse “vuba aha ruzaba ururimi rwa gatatu ruvugwa ku isi”, yongeraho ko La Francophonie ari “ahantu h’ejo hazaza”.

Iyi nama yabaye mu gihe mu bihugu bikoresha igifaransa birimo u Rwanda na RD Congo umubano wabyo wajemo igitotsi ndetse hanakomojwe ku bibazo by’umutekano byugarije Isi muri rusange.

Muri iyi nama, byari byitezwe ko Perezida Emmanuel Macron agirana ibiganiro imbonankubone hagati ya Perezida Kagame na Felix Tshisekedi wa Congo mu gushaka  igisubizo kirambye cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo no guhosha umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi ariko ntibyaba.

Mbere yuko inama isozwa, Perezida wa DR Congo Félix Tshisekedi yatashye atitabiriye imirimo yose y’iyo nama kuri uwo munsi wa nyuma.

Amakuru avuga ko yabikoze mu rwego rwo kwerekana ko atishimiye ku kuba Macron atarakomoje ku kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo mu ijambo rye ryo gutangiza iyo nama ku wa gatanu ubwo yavugaga ku bibazo by’umutekano mucye byugarije isi.

Macron aganira n’Umunyamakuru wa Jeune Afrique, yavuze ko ku wa gatanu yagiranye ikiganiro cyihariye na Perezida Tshisekedi cyamaze “isaha imwe n’igice”, “rero [Tshisekedi] azi uruhare rw’Ubufaransa kuri iyo ngingo, nkuko namaze isaha imwe n’igice ngirana ikiganiro cyihariye na Perezida Kagame mu gitondo [cyo ku wa gatandatu]”

- Advertisement -

Ati”Rero turifuza uburyo rusange [bukomatanye] bwo gucyemura amakimbirane [intambara] mu mizi. Ni byo navuganye na ba perezida bombi mu buryo bukurikiranye.”

Yakomeje ati “Ntibyifujwe ko habaho inama ya batatu nifuzaga. Ntekereza ko uko ibintu bimeze hakiri ubushyamirane bwinshi cyane.”

Macron yagize icyo asaba impande zombi

Mu bihe bitandukanye RDCongo yakomeje gushinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, ariko yaba uyu mutwe n’u Rwanda bakabyamaganira kure.

U Rwanda na rwo rushinja Congo gukorana n’inyeshyamba za FDLR zirimo izasize zikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Emmanuel Macron, yasabye ko umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo uva mu bice wafashe, n’ingabo z’u Rwanda zikava ku butaka bw’icyo gihugu, n’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR ugasenywa.

Perezida Macron  ati: “Turashishikariza mu buryo busobanutse neza RDC n’u Rwanda kugera ku masezerano yo mu rwego rw’ubuhuza bwa Angola ndetse OIF igomba kugira uruhare mu gufasha umuhate wo mu karere muri urwo rwego.”

Yakomeje ati “Ku birebana n’Ubufaransa, buri gihe twarabisobanuye neza, kandi buri umwe [Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi] nabimubwiye, turasaba ko M23 n’ingabo z’u Rwanda bava [ku butaka bwa RDC]. Turasaba no gutangira isenywa rya FDLR n’imitwe yose yitwaje intwaro muri RDC n’ihagarikwa ry’imvugo y’urwango.”

Yaba  ibiganiro bya Nairobi na Luanda, yaba iby’abahuza barimo Perezida wa Angola , João Lourenço ndetse n’Ubuhuza bwa Emmanuel Macron nta musaruro biratanga mu guhosha umwuka mubi hagati y’ibihugu  byombi n’ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo.

UMUSEKE.RW