Mu myaka itatu nta Munyarwanda uzabura inyama zo kurya

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB), kivuga ko leta y’u Rwanda ifite gahunda y’uko nibura mu myaka itatu iri imbere buri rugo ruzaba rworoye inkoko eshanu, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’imiryango itabasha kurya inyama.

Ni ibyatangajwe na Dr Uwituze Solange, Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ubworozi muri RAB aho yabwiye itangazamakuru ko bari mu bufatanye n’abafatanyabikorwa kugira ngo Abanyarwanda bagezweho inkoko zibaha amagi n’inyama bihagije.

Yavuze ko mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kurya inyama bakabona n’amagi bihagije hari gahunda ihamye yo gufasha abaturage kubigeraho bitarenze mu myaka itatu iri imbere.

Yagize ati: “Dufatanyije n’umushoramari dufitanye gahunda ko biteranze imyaka itatu buri rugo rwose rubyifuza ruzaba rufite inkoko eshanu. Harimo izitanga amagi ndetse zikaba zitanga n’amasake kugira ngo ya magi aboneke ndetse na za nyama ziboneke.”

Uyu muyobozi avuga ko iyo gahunda izagerwaho, kuko bazakorana n’abashoramari bafite ubushobozi bwo kugeza amagi ahatuye abantu benshi.

Ati: “Dufite umushinga turimo guterwamo inkunga n’Ababiligi n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi bafatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyi ngiro (RTB) ni ukugira ngo twigishe abantu gutunga izo nyama bya kinyamwuga zaba iz’inkoko, inkwavu n’ingurube, umuntu agure ingano y’izo ashaka, biboneke kandi bibe bihendutse, kubera ko hari ubwo icyo umuguzi ashaka kugura atagura, akagura kinini kandi atagikeneye cyose.”

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana (NCDA) gitangaza ko ingo zibasha kubona ibikomoka ku matungo harimo inyama n’amagi zibarirwa kuri 7,7%.

Inkoko zibonwa nk’izakemura, iki kibazo kuko ishobora gutanga gutanga amagi 250 mu buzima bwayo, gusa hakaba hari n’abafasha myumvire RAB yahuguye batangiye kugira inkoko imwe ishobora gutera agera kuri 300.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW

- Advertisement -