Mu Rwanda abantu 8 bamaze gukira Marburg

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima ,RBC, cyatangaje ko mu Rwanda abantu Umunani  bamaze gukira indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg.

Raporo ya RBC na Minisiteri y’Ubuzima yo ku wa 6 Ukwakira 2024, igaragaza ko muri rusange ibipimo bimaze gufatwa ari 2107.

Iyi raporo  ikavuga ko muri ibyo bipimo, kuva icyorezo cyagera mu gihugu, abacyanduye  bamaze kuba  49.

Ni mu gihe abamaze kwitaba Imana bazize Marburg bagera kuri ari 12 .Naho abari kuvurwa ari abantu 29 , abamaze gukira ari abantu umunani .

RBC  ivuga ko igikorwa cyo gupima no gushakisha abahuye n’abarwayi kigikomeje.

Isaba abantu kwirinda kwegerana cyane cyangwa kwirinda gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso bya Marburg.

Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima kigira inama  abantu kandi gukomeza kurangwa n’umuco w’isuku, bakaraba neza kenshi n’amazi n’isabune.

Virusi ya Marburg yandura binyuze mu gukora ku matembabuzi cyangwa amaraso by’umuntu uyirwaye cyangwa se binyuze mu gukora ku bintu n’ahantu ayo matembabuzi yageze.

Uwarwaye iyi virus aramgwa no kugira umuriro ukabije,kubabara umutwe bikabije,kubabara imikaya ,gucibwamo no kuruka.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW