Mucoma yatawe muri yombi akekwaho kwiba shebuja

Umukozi wari usanzwe wotsa inyama ‘Mucoma’ mu mujyi wa Kigali, bikekwa ko yibye amafaranga umukoresha we ayajyana kurya ubuzima mu Ntara ari naho yafatiwe.

Ndagijimana Ildephonse yafatiwe mu karere ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu kagari ka Nyanza mu mudugudu wa Gishike ari naho avuka.

Amafaranga yafatanwe yari aya Ndikumana Félcien wo mu Mudugudu wa Rugenge, Akagari ka Rugenge mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge.

UMUSEKE wamenye ko Ndagijimana yasanganwe 115.500 Frw mu 145.000 Frw bivugwa ko yibye umukoresha we.

Uyu ‘Mucoma’ yasanzwe mu rugo iwabo ku bufatanye bw’Inzego z’umutekano n’iz’Ibanze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide yabwiye UMUSEKE ko ukekwa yafashwe ashyikirizwa RIB Sitasiyo ya Busasamana.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza