Muhanga: Umubyeyi ufite ubumuga arashinja inzego z’ibanze kumuhohotera

Nyiraburindwi Marie Claudine ufite ubumuga, arashinja inzego z’ibanze kumuhohotera zikamukura hafi yIbitaro yivurizagaho n’aho afite akazi ,bakamutuza aho atazongera kubibona.

Nyiraburindwi Marie Claudine avuga ko yari atuye muri Santeri ya Kabadaha, Umurenge wa Mushishiro, avuga ko aho yabaga mbere, byamworoheraga gutega imodoka ijya kwa Muganga iKabgayi kuko ari hafi n’Umuhanda wa Kaburimbo.

Uyu mubyeyi avuga ko usibye umuhanda wa Kaburimbo yari aturiye, aha yahabonaga ibiraka byo kudoda imipira y’imbeho y’abanyeshuri akabona ibimutunga we n’Umuhungu we.

Nyiraburindwi avuga ko aho ubuyobozi bw’Akagari n’ubw’ Umurenge wa Mushishiro bwamutuje, ari mu birometero 15 werekeza ku Rugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo bityo atazongera kubona Ubuvuzi n’abakiriya  mu buryo bumworoheye.

Ati “Inzara igiye kuntsinda mu nzu bantujemo, kandi aho nabaga ntacyo hari hantwaye.”

Uyu Nyiraburindwi avuga ko kugira ngo agere kuri Kaburimbo bimusaba itike y’ibihumbi bibiri (2000frw) kugenda gusa.

Ati “Ibi byose babikoze birengagije ibyo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yari yabasabye kuko yabwiye Ubuyobozi bw’Umurenge ko bugomba kuntuza hano Kabadaha.”

Yavuze ko ibi bamukoreye ari ihohoterwa rikabije kuko n’umwana we w’umuhungu afite yaretse kwiga kuko nta mafaranga yo kumugurira ibikoresho by’ishuri n’impuzankano yabona.

Uyu mubyeyi ashyira mu majwi Gitifu w’Akagari ka Munazi Bagwaneza Fulgence kuko ari mu bamurenganije.

- Advertisement -

Twagerageje guhamagara uyu Gitifu ntiyitaba ndetse ntiyanasubiza ubutumwa bugufi twamuhaye.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga Mugabo Gilbert, yabwiye UMUSEKE ko aho batuje uyu mubyeyi ufite ubumuga ari mu isambu y’iwabo kuko ariho yavukiye.

Mugabo avuga ko  Nyiraburindwi nta tandukaniro afite n’abandi baturage bakeneye ubufasha kuko buri wese agiye yifuza gutuzwa aho ashaka bitakunda.

Ati “Ntabwo umuntu wese azatura mu Mujyi.”

Mu nzu ya Nyiraburindwi yatujwemo nta ntebe nimwe irimo.  Nta biryo afite ndetse n’uwo mwana we ahora yigunze iruhande rw’umubyeyi we kandi atiga.

Nyiraburindwi afite amabaruwa y’uwahoze ari  Minisitiri w’Ubutegetsi mu myaka yashize Kaboneka Francis isaba Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mushishiro kumutuza hafi, ariko ibyo byose ntabwo byigeze byubahirizwa.

Umubyeyi ufite ubumuga arashinja inzego z’ibanze kumukura mu Mujyi zikamutuza mu cyaro
igikoni cye cyaraguye

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga