Muhanga: Umugabo ushinja Umukire kumuvuna igufwa yatanze imbabazi

Igikorwa cyo kubumvikanisha Bizimana Léon na Babonampoze Pererine ashinja kumukubita bikamuviramo kuvunika igufwa cyabareye imbere y’Ubushinjacyaha bwo ku rwego rw’Ibanze rwa Nyamabuye.

Bizimana Léon yabwiye UMUSEKE ko Babonampoze Pererine amaze kwemera ko yamukubise urushyi rwatumye yitura hasi avunika igufwa ry’urutugu, abisabira imbabazi.

Uyu Bizimana yafashe icyemezo cyo kumubabarira atitaye  ku bubabare afite. Bizimana avuga ko uwo ashinja kumukubita yemeye kumuvuza kugeza imvune yamuteye ikize.

Ati “Nyuma yo kumuha imbabazi nta kindi usibye gusaba ko afungurwa.”

Yavuze ko yahise amuhobera nk’ikimenyetso cy’uko atanze imbabazi zitagira imbereka.

Dutegura iyi Nkuru twahamagaye Babonampoze Pererine kugira ngo avuge uko yakiriye izo mbabazi, tumwoherereza n’ubutumwa bugufi ntiyabusubiza.

Gusa hashize akanya gato umufasha we aduhamagara atubwira ko Umugabo we atabasha kwitaba kubera ko ari kwa Muganga.

Yagize ati “Umutware wanjye ntabwo abasha kwitaba Telefoni kubera ko ari mu Bitaro.”

Amakuru avuga ko ubu  Babonampoze Pererine ari iwe mu rugo ndetse hari n’abavuga ko bamubonye ajya Kigali.

- Advertisement -

Bizimana Léon ntabwo yavuze mu buryo bwimbitse icyo uyu mukire yamuhoye kuko bamwe mu bumvishe ayo makuru bashidikanya ko ibiganiro abo bombi bagiranye nta mpaka zari zirimo zatuma Babonampoze akubita mugenzi we urushyi rumeze gutyo.

Muhanga: Umukire ushinjwa guhondagura umuturage yafunzwe

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.