Rurageretse hagati ya Gen Muhoozi na Amerika

Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, UPDF, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yasabye Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika muri icyo gihugu gusaba Museveni imbabazi cyangwa akava mu gihugu bitarenze ku wa Mbere.

Ni mu butumwa Gen Muhoozi yanditse kuri X aho yatangiye avuga ko ari inshingano ze zo kumenyesha abasangirangendo ba Uganda ko “Twe nk’igihugu tugiye guhangana bikomeye na Ambasaderi wa Amerika uriho ubu mu gihugu cyacu. Ku bwo gusuzugura Perezida dukunda kandi twizihira no gutesha agaciro itegeko nshinga rya Uganda..”

Uyu Mujenerali w’inyenyeri enye yakomeje ubutumwa bwe avuga ko niba, Ambasaderi William Popp adasabye imbabazi Perezida Museveni bakunze kwita ‘Mzee’, ku giti cye. Bitarenze ku wa Mbere mu gitondo saa tatu, bazasaba ko ava muri Uganda kubera imyitwarire ye idahwitse.

Gen Muhoozi avuga ko nta kibazo bafitanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yanditse ati “Nk’uko nabivuze inshuro nyinshi ni igihugu dukunda kandi twishimira. Ariko vuba aha dufite ibimenyetso byinshi byerekana ko bagiye barwanya leta ya NRM [ Ishyaka riyiboye muri Uganda].”

Yongeraho ati” Sinibagiwe ibya Ambasaderi wa Amerika. Azahaguruka ku wa mbere niba adasabye imbabazi Mzee [ Perezida Museveni].”

Umubano wa Uganda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri iyi minsi ntiwifashe neza nyuma y’uko muri Gicurasi 2024 Perezida Yoweri Museveni yasinye ku itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina muri Uganda.

Ibi byarakaje ubutegetsi bwa Amerika maze butangira gufatira ibihano bamwe mu bayobozi ba Uganda ndetse Amerika yakuye iki gihugu muri gahunda yo gukurikiraho imisoro ibicuruzwa byoherezwa i Washington D.C (AGOA).

Abayobozi bo muri Uganda barimo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Anita Amongna Museveni bagaragaje ko badateze gukuraho iri tegeko, basobanura ko rizafasha iki gihugu kubungabunga umuco wacyo by’umwihariko.

- Advertisement -

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW