UPDATE: Umugabo wari waheze mu mwobo hakitabazwa Polisi yakuwemo yapfuye

Umugabo wo mu Karere ka Rusizi wari waheze mu mwobo w’amazi yacukuraga hakitabazwa Polisi, yakuwemo yapfuye.

Byabereye mu Mudugudu Wa Mahoro,Akagari ka Kamashangi umurenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kamashangi, Mpabwanayo Jean Damascene ,yabwiye UMUSEKE ko nyakwigendera wakuwemo yamaze kwitaba Imana.

Uyu nyakwigendera akamomoka mu kagari ka Mpinga umurenge wa Gikundamvura,Akarere ka Rusizi, yari umugabo akaba asize abana batatu n’umugore.

Umurambo we wajyanywe mu Bitaro bya Gihundwe.

INKURU YARI YABANJE…

Mu mudugudu wa Mahoro,Akagari ka Kamashangi Umurenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi, umugabo utaramenyekana imyirondoro ye yagwiriwe n’umwobo wa metero 14 yacukuraga, hitabazwa polisi .

Ibi byago byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Ukwakira 2024,saa tatu za mugitondo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kamashangi, MPABWANAYO Jean Damascene, yabwiye UMUSEKE ko ibi byago byabaye, babimenye bahita bitabaza izindi nzego zirimo na Polisi mu bikorwa byo kureba ko yakurwamo.

- Advertisement -

Yanavuze ko imyirondoro ye itaramenyekana ikindi nuko batahita bemeza ko yapfuye.

Ati” Byabaye saa tatu n’iminota makumyabiri, imyirondoro ye ntabwo iramenyekana, izina  bamuhimbaga ni  Gasore. Yacukuraga umwobo w’amazi ageze kuri metero cumi nenye, twahise duhana amakuru n’inzego ,ntabwo twahita twemeza niba ari muzima cyangwa yapfuye, turacyari mu bikorwa byo gukuramo itaka”.

Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari yanavuze ko  umwobo bacukuraga ari uwo kunzu y’umuturage ko  hataramenyekana neza niba bafite ubwishingizi.

Uyu muturage yacukuraga umwobo w’amazi wa metero 14

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW/Rusizi