Rwanda: Abantu batanu bakize Marburg

Abantu batanu mu Rwanda, ku wa Kane tariki 03 Ukwakira 2024, bakize icyorezo cya Marburg.

Ni ibyatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima muri Raporo ya buri munsi ivuga uko icyorezo kimeze.

Raporo yo ku wa Kane yerekana ko handuye umuntu umwe mu hipimo 1009 byafashwe, abantu batanu bagakira mu gihe ntawapfuye.

Kuva iki cyorezo cyagaragara mu Rwanda cyanduwe n’abantu 37, barimo 21 bakiri kuvurwa no kwitabwaho n’abaganga, cyahitanye 11 mu gihe abandi batanu bagikize.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera, aherutse gutangaza ko mu Rwanda hagiye gutangira igeragezwa ryo gukingira abantu no kubavura, hagamijwe kurinda ubuzima bw’abafite ibyago byinshi byo kwandura iki cyorezo.

Dr Butera yagize ati “Turi hafi gutangira igerageza ryo gukingira no kuvura kugira ngo turinde abafite ibyago byinshi.”

Inzego z’ubuzima zitangaza ko iyi ndwara ushobora kuyandura binyuze mu maraso cyangwa amatembabuzi y’uwanduye, gukora ku kintu cyakozweho n’umuntu wanduye, guhura n’inyamanswa zanduye cyangwa zishwe n’iy’indwara no gukora ku muntu wishwe nayo.

Iyi ndwara igira ibimenyetso birimo kubabara umutwe bikabije, kugira umuriro mwinshi, kubabara mu ngingo, kubabara imitsi, gucibwamo no kuruka ndetse iyo iyi virusi iyo irenze umuntu ashobora kuva amaraso ahari umwennge hose.

Minisiteri y’ubuzima imenyesha abatura Rwanda bose kutagira ubwoba ngo bahagarike ibikorwa byabo.

- Advertisement -

Gusa ko bagomba gukomeza gukaza ingamba zo gukumira no kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo, harimo gukaraba intoki kenshi.

Mu gihe hagize ugira ibimenyetso cyangwa ukaba hari aho yahuriye n’uwanduye akwiriye kugana ivuriro cyangwa ugahamagara umurongo utishyurwa akoresheje Nimero ya 114.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW