Rwanda: Abantu umunani bakize Marburg

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu, tariki 16 Ukwakira 2024, abantu umunani bakize icyorezo cya Marburg, ntihagira umurwayi mushya umenyekanya ko yacyanduye mu bipimo 241 byafashwe kuri uwo munsi.

Muri Raporo ngarukamunsi ya MINISANTE igaragaza uko iki cyorezo gihagaze buri munsi yerekana ko kuva cyagera mu Rwanda, abantu 62 bamaze kucyandura, 38 baragikira, gihitana 15 mu gihe abandi icyenda bakiri kuvurwa.

Iyi Minisiteri ivuga ko “Kuva hatangazwa ko iyi ndwara yageze mu Gihugu, abarwayi bashya n’abo bagiye bahura bagiye baboneka muri bimwe mu bitaro byo mu mujyi wa Kigali, bose bashyizwe mu kato kandi baritabwaho n’abaganga. Kugeza ubu ibipimo bigaragaza ko iyi ndwara itakwiriye mu Gihugu.”

U Rwanda rwafashe ingamba zo guhangana n’iki cyorezo aho ubu yamaze gufatwa ibipimo 4215.

Gukingira birakomeje kandi aho ubu hanze gutangwa inkingo 856, mu 1700 igihugu cyakiriye.

Ibimenyetso bya Marburg birimo kugira umuriro mwinshi, umutwe ukabije, kubabara imikaya, umunaniro, kuruka no gucibwamo.

Abantu bakangurirwa kwirinda kwegwra umurwayi ufite ibimenyetso, kwimakaza umuco w’isuku bakaraba intoki no kwirinda gusuhuzanya bakoranaho nk:ingamba zo kwirinda Marburg.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW