Ubusabe bw’abapolisi baregwa uwaguye muri ‘Transit Center’ bwumviswe

Abantu 11 barimo abapolisi baregwa kwica umuntu waguye muri Transit Center i Nyanza Urukiko rwahaye agaciro ubusabe bwabo rusanga ibyo rusaba bifite ishingiro.

Ni nyuma yaho abaganga bapimye umurambo wa nyakwigendera Habakurama Venant waguye muri Transit Center bahamagajwe mu rukiko rwisumbuye rwa Huye.

Dr Jean Baptiste Muvunyi na Docteur Nkurunziza Innocent bemeje ko nyakwigendera yapfuye ariko atishwe n’inkoni.

Urukiko rwumvise ubusabe bw’abaregwa boherezwa kuburanira mu rukiko rw’Ibanze rwa Busasamana.

Icyemezo cy’urukiko

Urukiko rwemeje ko inyito y’icyaha abaregwa muri uru rubanza bakurikiranweho ihinduka.

Rwemeje ko abaregwa muri uru rubanza bakurikiranweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.

Urukiko kandi rwemeje ko uru rubanza ruri mu bubasha bw’urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana.

Rwategetse ko iyi dosiye iregwamo Inspector of Police, Eustashe Ndayambaje wari Komanda wa Polisi sitasiyo ya Ntyazo, PC Tuyisenge Yusuf, PC Dative Uwamahoro, DASSO Niyirora Claude, umuhuzabikorwa wa Transit Center, Groliose Umulisa n’abandi ko bagomba kuzaburanira mu rukiko rw’Ibanze rwa Busasamana ku rwego rwa mbere.

- Advertisement -

Urukiko rwasubitse amagarama n’ibyakoreshejwe muri uru rubanza kugeza ruciwe mu mizi.

Umwe mu banyamategeko bunganira abaregwa yabwiye UMUSEKE ko ibyakozwe ari inyungu ku baregwa.

Yagize ati“Ubundi urukiko rwisumbuye ruburanisha ibyaha bifite ibihano byo gufungwa imyaka itanu cyangwa hejuru yayo.”

Yakomeje avuga ko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake gihanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka bityo hari ingaruka ku bihano byahabwa abarekuwe by’agateganyo badafunze.

Yavuze ko abafunze bo bashobora kuzaba bararangije igihano kuko bafunzwe mu Ugushyingo 2023, gusa bashobora no gusubikirwa igihano byose bikazaterwa n’umucamanza kimwe nuko bagirwa abere.

Abaregwa uko ari 11 icyenda muri bo barafunzwe naho 2 muri bo barekuwe by’agateganyo bakekwaho gukubita nyakwigendera wo mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza waguye muri transit center i Nyanza.

Abaregwa kandi urukiko rwisumbuye rwa Huye rwabakuriyeho inyito y’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake byateye urupfu. Ntiharamenyekana igihe bazatangira kuburanira.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza