Umusaza w’imyaka 65 afunzwe na RIB kugerageza kwitwikira inzu

Rusizi: Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umugabo uri mu kigero cy’imyaka 65, akekwaho kwitwikira inzu agamije kubishyira ku mugore we.

Uyu mugabo witwa Twagiramungu Dieudonne, ni uwo mu mudugudu wa Kamonyi, akagari ka Kamurehe, Umurenge wa Gashonga, Akarere ka Rusizi, mu ntara y’Iburengerazuba.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Ukwakira 2024, nibwo yatawe muri yombi, afungiye kuri RIB sitasiyo ya Nyakarenzo.

Nyirangendahimana Mathilde, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashonga, yabwiye Imvaho Nshya, ko  uyu musaza asanzwe akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge, bamenye ko inzu ye ifashwe n’inkongi bitabaza izindi nzego basanga ari ikinamico yari arimo ngo iperereza rifate umugore we.

Ati “Asanzwe akekwaho ibiyobyabwenge, urumogi, yabajijwe aza kwemera ko ari we witwikiye yakingiye inyuma ingufuri, aca mu idirishya ageze hanze avuza induru ngo yari atwikiwe mu nzu. Yashyikirijwe  Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Sitasiyo ya Nyakarenzo”.

Bikeka ko yakoze aya mahano ashaka kuyashyiri ku mugore we bashakamye, ubu babyaranye abana batatu.

Umurenge wa Gashonga ni umwe mu mirenge y’akarere ka Rusizi ikunzwe kuvugwamo ingo zibanye mu makimbirane.

Ngo yamaze gushumika inzu anyura mu idirishya

IVOMO: Imvaho Nshya
UMUSEKE.RW