Umushinga RDDP II witezweho gukungahaza aborozi b’i Nyagatare

Umushinga wa RDDP II ugiye gufasha aborozi bo mu Karere ka Nyagatare kongera inka zitanga umukamo, guteza imbere ibikorwaremezo by’ubworozi, kuzamura ingano y’ibyoherezwa ku isoko, ndetse no kubafasha kubona inguzanyo nka nkunganire muri iryo shoramari.

RDDP ni umushinga wa Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, IFAD, ushyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi binyuze muri RAB,ukaba ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo.

Inama nyunguranabitekerezo yo gutangiza icyiciro cya kabiri cy’uwo mushinga mu Karere ka Nyagatare yateranye tariki 01 Ukwakira 2024, yitabirwa n’aborozi, abafite ubworozi mu nshingano, n’abayobozi b’ibigo by’imari.

Aborozi bagaragaje ko icyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga kigiye kuzana impinduka mu iterambere ry’ubworozi, aho bizabafasha kuvugurura icyororo, kororera mu bikumba, ndetse no kongera uruhererekane nyongeragaciro rw’amata.

Twahirwa Peter yasabye ko mu cyiciro cya kabiri hazongerwa ‘Dam Sheets’, amazi akagezwa ku borozi benshi, ndetse bagahabwa n’imashini zisya ubwatsi, kuko zikenewe n’aborozi bose.

Ati, “Ikindi kandi, abafite imishinga bazajya bahabwa inguzanyo mu buryo bworoshye, kuko muri iki cyiciro tuzakorana n’amabanki.”

Abingoma Livingston, wo mu Murenge wa Karangazi, ati, “Icyiciro cya kabiri ntekereza ko kizaba cyiza cyane, kuko nzongera ubuso bwo guteraho ubwatsi bw’inka ndetse umukamo wanjye wiyongere ku buryo bushimishije.”

Gasana Ngabo Methode, umuyobozi w’umushinga RDDP, yavuze ko ugamije guhindura ubworozi, mu rwego rwo kugana icyerekezo cy’igihugu cyo guteza imbere ubworozi bw’inka z’umukamo.

Ati, “Tuzibanda kandi ku gufasha aborozi kubona amazi yo kuhira amatungo. Bazahabwa ‘Dam Sheets’, ‘Boreholes’ zizubakwa, ndetse na ‘Valley Dams’ zizifashishwa kugira ngo nibura zibe nk’ikigega cy’amazi mu gace runaka.”

- Advertisement -

Yavuze ko mu myaka itandatu icyiciro cya kabiri kizamara, mu karere ka Nyagatare, hazakorwa ibikorwa byinshi bizatuma aborozi bahaza uruganda rutunganya amata y’ifu rwahujujwe.

Ati, “Ibyo byose kugira ngo uwo mukamo uboneke bisaba imbaraga mu rwego rw’imirire, mu rwego rwo kuvugurura icyororo, no mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’amatungo.”

Gasana yavuze muri ako Karere  hazubakwa n’ivuriro ry’amatungo nk’ahandi hirya no hino mu gihugu ibizafasha mu kuyavura ku gihe.

Binyuze mu gukorana n’amabanki, aborozi bazarushaho kwiteza imbere no kongerera agaciro ibikomoka ku mata.

Gutangiza RDDP II muri Nyagatare byahuriranye no gutangiza icyiciro cy’umushinga w’ubuhinzi wo kwagura ubuhinzi burambye n’ubwihaze mu biribwa (SAIP).

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko iyi mishinga izakuraho imbogamizi z’ubushobozi zatsikamiraga abahinzi n’aborozi, bigatuma bamwe babikora mu buryo bw’amaramuko.

Ati, “Ubwo rero, kuba haboneka nk’amafaranga ya RDDP ku bworozi kimwe na SAIP mu buhinzi, ni imishinga igiye gusubiza neza ibibazo dufite.”

Yasabye urubyiruko n’abagore kubyaza umusaruro amahirwe ari mu buhinzi n’ubworozi, cyane ko muri iyi mishinga bazishyura 75% gusa.

Umushinga wa RDDP watangijwe mu mwaka wa 2017 hagamijwe kongera ubwinshi n’ubwiza bw’amata, kubaka ubumenyi n’ubushobozi bw’aborozi, ndetse no kongerera agaciro amata n’ibiyakomokaho.

 

Ku rwego rw’igihugu, RDDP2 yatangijwe ku wa 30 Kanama 2024 ikazageza mu 2030, izatwara angana na miliyoni 124$, kandi iyi ngengo y’imari ishobora kuzongerwa.

 

Icyiciro cya Kabiri cya RDDP kizakorera mu turere 27, mu gihe mu Mujyi wa Kigali hazubakwa inganda zitunganya ibikomoka ku ruhererekane nyongeragaciro rw’amata.

Gasana Ngabo Methode, umuyobozi w’umushinga RDDP
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen
Abahinzi n’aborozi biteze ubukire muri iyi mushinga ibiri

NDEKEZI JOHNSON

UMUSEKE.RW i Nyagatare