Umushinjacyaha arafunzwe akekwaho kwaka ruswa umuturage

Umushinjacyaha  witwa SEBWIZA VITAL wo ku rwego rw’ibanze rwa Gashari yatawe muri yombi ku wa 18 Ukwakira 2024 n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB akurikiranyweho icyaha cyo kwaka no kwakira indonke y’ibihumbi 150Frw.

Si uyu mushinjacyaha wenyine watawe muri yombi kuko yafatanywe ns Musabyimana Jackson wiyise  umukomisiyoneri wafashwe nk’umufatanyacyaha, kuko ni we wahuzaga usaba n’utanga ruswa.

Aba bombi bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indoke kugira ngo  hafungurwe uwari ufunzwe ku cyaha cy’ubujura bw’amatungo, aho bakiriye ibihumbi 150Frw y’umuturage kugira ngo bamufungurize umugore we.

Ni ibyaha byakorewe mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Murambi.

Dr. Murangira B. Thierry yagize ati “Abo bagabo uko ari babiri bafashwe nyuma y’uko bari bamaze iminsi bakorwaho iperereza ku byaha bakekwaho byo kwaka ruswa. Ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge n’iya Kimihurura mu gihe dosiye yabo yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha kuri uyu wa 22 Ukwakira, 2024.”

Dr. Murangira B.Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB yavuze ko RIB itazihanganira abantu bose basaba cyangwa bakira indonke.

Agira ati “Gahunda ya Leta ni ukutihanganira ruswa bizwi nka “zero tolerance of corruption”.”

Yavuze ko RIB yibutsa abaturarwanda ko ruswa ari icyaha kidasaza, ko uzabifatirwamo wese azahanwa.

RIB kandi irasaba abaturage kujya batanga amakuru, kugira ngo abantu basaba bakanakira ruswa bajye bafatwa.

- Advertisement -

Umuvugizi wa RIB yanaboneyeho kandi umwanya wo kwibutsa abaturarwanda ko bidakwiriye ko hagira igitangwa kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko.

Icyo amategeko avuga:

Icyaha cyo kwaka cyangwa kwakira indonke bikozwe n’ufata ibyemezo by’ubutabera cyangwa ubishyira mu bikorwa gihanwa n’ingingo ya 5 y’itegeko nimero 54/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Ugihamijwe n’Urukiko we ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwnada yikubwe inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yasabye, yakiriye cyangwa yasezeranyijwe.

Ni mu gihe icyaha cy’umufatanyacyaha kuri iki cyaha cyo gihanwa n’ingingo ya 84 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2024 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iri tegeko ryo rigahamya ko umufatanyacyaha ubihamijwe n’urukiko ahanwa nk’uwakoze icyaha.

UMUSEKE.RW