Urukiko rwiyambaje RIB ngo isobanure iby’abantu baguye mu musarani

Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rwifuje ko RIB yagira icyo ivuga ku rupfu rw’abantu babiri baguye mu cyobo cy’umusarani nyuma yaho abarega bavuga ko RIB yageze aho ibyo byago byabereye.

Imiryango yabuze ababo ari nayo iregera indishyi ivuga ko RIB yageze ahabereye ibyago ubwo ba nyakwigendera bagwaga mu cyobo by’umusarani.

Me Céléstin NSHIMIYIMANA uhagarariye imiryango yababuze ababo yabwiye urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza ko ubwo ba nyakwigendera bagwaga mu cyobo cy’umusarani urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) narwo rwageze ahabereye ibyago, ko bishobotse narwo rwagira icyo ruvuga kubyo rwabonye.

Yagize ati“Niba Urukiko rubicyeneye rwakwandikira RIB ruyaka inyandiko mvugo y’ibyabaye.”

Yakomeje avuga ko batari kuburana imishahara y’aba nyakwigendera ahubwo bari kuburana indishyi zituruka ku byago byatewe n’ibyobo by’imisarani bya Sezikeye Désire kuko ariho baguye kandi yemera ko ibyo byobo byari ibye bityo ko agomba kuryozwa ibyago byateje.

Urukiko rwabajije Me Nshimiyimana niba ba nyakwigendera baraje kwiba ifumbire ntawabibatumye niba Sezikeye yabiryozwa.

Mu gusubiza nawe ati“Bibaye ariko byagenze ntiyabiryozwa kuko twe dufite ibimenyetso bitandukanye birimo ko inzego z’ibanze zahageze zikagaragaza ko abo bantu bahawe akazi ko kuvidura ibyo byobo by’imisarani kandi hari n’inyandiko y’inzego zibanze ibyemeza ko bari bahawe akazi.”

Kuri Me Englebert Habumuremyi wunganira Sezikeye Désire we avuga ko uwo baburana ari kwivuguriza kuko Sezikeye atigeze atanga akazi.

Me Habumuremyi avuga ko ibyo byobo by’imisarani byari bipfundikiye ko ba nyakwigendera bataguyemo kubw’impanuka babifunguye bijyanamo kandi ibyo byobo byari bitaruzura kuko n’ubu bigikoreshwa.

- Advertisement -

Ati”Bashake uwatanze ako kazi babe ariwe barega kuko Sezikeye siwe watanze akazi.”

Urukiko rwanzuye ko rugomba gusaba inyandiko mvugo ya RIB binyuze mu nzira zo kuyandikira, iyo nyandiko ni iyakozwe ubwo RIB yageraga ahabereye ibyago.

Nyakwigendera Mayira Thierry w’imyaka 26 na Tuyizere Xavier bapfuye mu mwaka wa 2021 baguye mu cyobo cy’umusarani cyari ahazwi nko kuri 40 mu mudugudu wa Kigarama mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Icyigeneye Jacqueline akaba nyina wa nyakwigendera Mayira uhagarariwe na Me Céléstin NSHIMIYIMANA ararega asaba indishyi z’amafaranga miliyoni 19.

Uru rubanza rurakomeza mu Ugushyingo 2024 mu rukiko rw’Ibanze rwa Busasamana i Nyanza.

UMUSEKE tuzakomeza gukurikirana uru rubanza kugeza rupfundikiwe.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza