Abanyarwanda bizera inzego z’umutekano ku kigero cya 90%

Mu bushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere(RGB) bwerekana ishusho y’uko abaturage babona Imiyoborere n’Imitangire ya Serivisi.

RGB ivuga ko abaturage bafitiye Inzego z’Umutekano icyizere ku gipimo kirenga 90%.

Mu nama Nyunguranabitekerezo yahuje Ubuyobozi bwa RGB n’Inzego zitandukanye zo mu Ntara y’Amajyepfo.

Umuyobozi wungirije mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Usengumukiza Félicien avuga ko abaturage bafitiye icyizere Ingabo ku gipimo cya 99,6%, Polisi y’Igihugu bakaba bayifitiye icyizere ku rugero rwa 98,5%, mu gihe Urwego rwa DASSO abaturage barufitiye icyizere kingana na 93.2%.

Usengumukiza avuga ko muri ubu bushakashatsi bakoze, basanze Umutekano uza ku isonga kuko wihariye 93.3%, iryo janisha rikaba riri hejuru ugereranyije n’uko abaturage bishimiye imitangire ya Serivisi kuko iri ku gipimo cya 76.5%.

Uyu Muyobozi yabwiye abari muri iyi nama ko abaturage bafitiye izo nzego z’Umutekano icyizere ku rugero rwiza kuko zibaha serivisi nziza.

Ati:’Twasanze icyizere abaturage bafitiye serivisi z’ubuhinzi ziri ku kigero cyo hasi kuko kingana na 61.5%.’

Avuga ko mu bushakashatsi bakora buri mwaka, bukunze kwerekana ko Ingabo na Polisi baza ku isonga mubo abaturage bafitiye icyizere.

Usengimana avuga kandi ko mu bandi Bayobozi abaturage bafitiye icyizere cyo hejuru, barimo Perezida wa Repubulika kuko icyizere abaturage bamufitiye ku kigero cya 99.9%.

- Advertisement -

Avuga ko usibye Umukuru w’Igihugu, abaturage bafitiye icyizere Inteko Ishingamategeko ku gipimo cya 95.8% naho urwego rw’Ubucamanza bakaba babufitiye icyizere ku kigero cya 92.9%.

RGB ivuga ko ishimishwa nuko Urwego rwa DASSO rufitiwe icyizere n’abaturage ku kigero kirenga 90, igipimo ashima ko kiri hejuru ugereranyije n’Imyaka uru rwego rumaze rugiyeho ndetse abaturage bakaba barushima kubera kubaba hafi.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice avuga ko kwegera umuturage aribyo bigomba gushyirwa imbere, kuko hari aho Uturere tumwe twatsikiye mu byagaragajwe n’ubu bushakashatsi.

Ati:‘By’Umwihariko tugiye kugira Inama abashinzwe Ubuhinzi kwegera abaturage no kubegereza serivisi z’ubuhinzi bifuza.’

Mu bandi bayobozi bo mu Nzego z’Ibanze, abaturage bashima, harimo ba Gitifu b’Imirenge, abashinzwe irangamimerere ndetse n’abayobozi bo mu madini n’amatorero, kuko bafite amanota ari hejuru ya 80%.

Abaturage kandi bafitiye Polisi icyizere ku kigero cya 98.5%.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko Inzego z’Umutekano zifitiwe icyizere ku kigero cya 99.6%
Bamwe mu Nzego z’Ibanze bagaragarijwe ibyavuye mu bushakashatsi.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko ahagaragaye icyuho bagiye kuhakosora.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Amajyepfo.