Abashinzwe ubuzima bwo mu mutwe bahawe moto, basabwa kwegera abaturage

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), cyahawe moto nshya 39 zigomba gushyikirizwa abashinzwe ubuzima bwo mu mutwe bo ku bigo nderabuzima byo mu turere dutanu, basabwa kurushaho kwegera abaturage bo hasi.

Mu muhango wo kuzitanga wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ugushyingo 2024, hasobanuwe ko izi moto zashyikirijwe abayobozi b’ibitaro by’uturere, nyuma hazakurukiraho kuzohereza mu bigo nderabuzima.

Ibi bigo nderabuzima, ni ibyo mu turere twa Musanze, Nyamagabe, Ngoma, Nyabihu, Nyagatare bisanzwe bikorana n’Umuryango Interpeace, wanatanze izo moto ku bufatanye n’igihugu cya Suwede.

Umuyobozi w’ibitaro bya Shyira mu Karere ka Nyabihu, Dr. Mukantwaza Pierette yavuze ko ubusanzwe aka Karere kagizwe n’imisozi ku buryo abashinzwe serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe batoroherwa no kugera ku baturage mu buryo bworoshye.

Ati “Hari n’igihe abaturage baduhamagara batabashije kugera ku bitaro, bigasaba ko tubasanga aho bari, hari n’ababa bafata imiti ariko batayifata uko bikwiye, nabo bikaba ngombwa ko tubasanga aho batuye.”

Yongeraho ati “Izi moto rero zizadufasha kugira ngo abakozi babashe kubageraho byoroshye.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe muri RBC, Dr. Darius Gishoma, yavuze ko iki ari igikorwa cy’ingirakamaro.

Yasobanuye ko mu myaka 30 ishize, Igihugu cyubatse serivisi z’ubuzima mu nzego zose by’umwihariko mu kwita ku buzima bwo mu mutwe hubatswe byinshi.

Yagize ati “Duhereye ku bitaro bikuru bya Kaminuza hose hari serivisi z’ubuzima ukagera ku bitaro by’Uturere, ukagera no mu bigo nderabuzima ariko ubuzima ntabwo bugarukira aho ngaho gusa, ahubwo no mu midugudu hari ibikorwa bikenewe gukorwa.”

- Advertisement -

Yongeraho ati” Ubu rero iki gikorwa icyo kivuze n’uko ibikoresho twahawe birimo na moto 39 zigiye gufasha abakorera ku bigo nderabuzima, bamanuke begere abaturage cyane babagezeho serivisi.”

Dr Gishoma yavuze ko ubu abaturage bagiye kujya bagezwaho serivisi zirimo kubapima, kubaha amakuru no gufasha abajyanama b’ubuzima n’abakorerabushake.

Kayitare Frank, Umuyobozi Mukuru wa Interpeace mu Rwanda, yavuze ko ubumenyi ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe ku bantu benshi hasi mu giturage budahagije bitewe n’uko abakozi bashinzwe gukurikirana ubuzima bwo mu mutwe ku bigo nderabuzima bitaborohera kubageraho byoroshye.

Ashimangira ko ari yo mpamvu hatekerejwe gutanga izi moto ngo zifashe abakozi bo kwa muganga kugera ku baturage baganire nabo, kugira ngo niba hari ufite ikibazo amenyekane kandi yitabweho vuba.

Yagize ati “Nk’umuryango wubaka amahoro twizera ko amahoro nyayo atangirira muri buri muntu. Ntabwo wabona amahoro arambye udafite amahoro yo mu mutima.”

Izi moto zatanzwe ni izo mu bwoko bwa Yamaha AG 125, kimwe n’ibikoresho byose byatanzwe birimo ingofero zabugenewe, uturindantoki hamwe n’ibindi bizifashishwa mu kubika amakuru muri mudasobwa, byose byatwaye asaga miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima kuvuga ko mu myaka 30 ishize, Guverinoma y’u Rwanda yubatse ibikorwaremezo bikomeye birimo ibitaro byabugenewe mu gutanga serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe.

Ibyo bitaro birimo ibya Ndera, Kigali Mental Health Referal Center na Huye Isange Rehabilitation Center.

Ni mu gihe kandi ku Bitaro bya CHUK, ibya CHUB, ibya Gisirikare i Kanombe, n’ibyitiriwe Umwami Faisal naho hatangirwa serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe.

Umuyobozi w’ibitaro bya Shyira mu Karere ka Nyabihu Dr Mukantwaza Pierette
Ambasaderi wa Suwede mu Rwanda, Martina Fors Mohlin
Kayitare Frank, Umuyobozi mukuru wa Interpeace mu Rwanda

Bahawe moto nshya

DIANE MURERWA

UMUSEKE.RW i Kigali