Korali El Bethel ibarizwa mu itorero rya ADEPR Kacyiru, Ururembo rwa Kigali igiye gukora igitaramo cy’umwimerere yise ‘Tehillah Live Concert’ kigamije gufasha abantu kwatura ibyaha byabo bakaba abere.
Ni igiterane cy’iminsi ibiri kizaba tariki ya 09-10/11/2024, kizanyuzwamo amashimwe yaranze urugendo rw’iyi korali mu myaka imaze itangiye umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana.
Insanganyamatsiko y’iki gitaramo iboneke muri Bibiliya, mu Gitabo 1 Ingoma 29:3, hagira hati “Kandi rero ku bw’urukundo nkunze inzu y’Imana yanjye, kuko mfite ubutunzi bwanjye bwite bw’izahabu n’ifeza, mbuhaye inzu y’Imana yanjye busage ku byo natunganirije inzu yera byose.”
Muri iki gitaramo, Pastor Desire Habyarimana na Ev. Claude Rudasingwa, ni bo bazigisha ibyanditswe byera.
Mu gihe Chorale Simuruna na Naiothi Choir zizafatanya na Chorale El Behtel mu gutanga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo zikesha imitima.
Ubuyobozi bw’iyi korali bwasobabuye ko mu gitaramo cy’ubushize habonetse umusaruro urimo abantu bihannye ibyaha.
Perezida wa Chorale El Behtel, Habyarimana Paul, yavuze ko korali yabo, igamije gutanga inyigisho za Bilibiliya.
Avuga ko igitaramo cy’uyu mwaka gifite umwihariko n’intego yo kuzana abanyabyaha kuri Kristo, bakizera umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo.
Yagaragaje ko bifuza ko ibyo bemera n’ibyo bizera bakabinyuza mu ndirimbo bikwiye ko n’abandi babyumva batyo, bakajya banabyizera.
- Advertisement -
El Bethel Choir yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka wa 1995 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yatangijwe n’ababyeyi 8 igenda ikura kugeza ubwo bageze ku baririmbyi 110. Mu mwaka wa 2016 ni bwo bashyize hanze Album ya mbere y’amashusho.
UMUSEKE.RW