Nkore iki? Umugore wange yadukanye ubusinzi bukabije

Bakunzi ba UMUSEKE mbanje kubasuhuza, ndi umugabo wubatse ntuye i Kigali. Mfite umugore twasezeranye, tubyaranye kabiri ariko imyitwarire ye imaze kunaniza ndenda kwiruka.

Jyewe nkora akazi ko gucuruza nkahahira urugo, umugore wanjye ntarabona akazi cyakora arera abana beza twabyaranye.

Bavandimwe ikimbabaje gitumye mbandikira ngisha inama, nakomeje kwihangana nzi ko kizahinduka ariko noneho kirafata intera, ni ubusinzi mbona ku mugore wanjye.

Iyo musigiye amafaranga ngo ajye guhaha yigira mu kabari akirirwa asangira n’abagabo, nkava ku kazi nsanga yasinze. Birumvikana ko abana hari ubwo babwirirwa.

Mu Cyumweru gishize ho yarasinze ararengera, bampamagara kuza kumucyura ku manywa atabasha kugenda yanduranyije n’abantu baramukubita.

Ubu noneho bigeze aho nasiga amafaranga, cyangwa sinyasige nsanga umugore wanjye yasinze.

None bavandimwe, nkore iki? Uyu mugore ni uwanjye? Nakomeza kwihangana se agahinduka? None se nzakora iki ngo abashe guhinduka? None ko mu baturanyi tumaze kwandika izina ribi, ikimwaro tuzagikizwa n’iki? Mureke se mbe ndaho ntandukane na we?

Mungire inama mbone inzira yo kuva mu gahinda mfite.

Murakoze ku nama zanyu nzima kandi zubaka

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Comments ( 10 )
Add Comment
  • Emmy

    Ihangane, Imana izaguhemba, Muganirize Cyane, Umusabe Guhinduka,

  • varens

    ubanze umuganirize umenye impamvu yamuteye kunwa inzoga kugirango umenye uko uramutwara ukomeze wihangane uzamenya impamvu

    • N.A

      Yewe ntacyo navuga kuko abagore muri iki gihe uwo ariwe wese umufite afite uko yamukubwira umuhaye umwanya. Rero inama bakugira hano uzihe agaciro k’10% ubundi ufate umwanzuro ku giti cyawe.

  • Rukora

    Abantu bavuga ngo ihangane, ihangane, ngo aeahinduka, ntabwo bazi Umugore icyaricyo murugo. Niba ageze Aho atacyibuka Abana yabyaye se , bakabwirirwa kandi papa wabo yasize Amafaranga yo guhaha, n’uko umugore akayajyaba kwirirwa ageretse akaguru mubagabo barimunzoga Uwo ni Umugore atazi Aho Abana Bari koko? Iterambere ryurwo rugo Buriya ni irihe? Ahazaza habo Bana ni ahahe? Ibyishimo byuwo Mugabo bizava hehe?Amahoro muri utwo rugo azakomoka kuki?Kuvugango umuganirize, Nibyo. Ariko ntibyahindura Uwo inzoga zamaze kwangiririza ubwonko. (Umuntu inzoga zagize Chronic) Bene uwo zagize Chronic iyo atazinyoye ntiyakwicara hamwe, kuko abura amahoro. Nikimwe nuwabaswe nitabi. ABA yarangiritse mumutwe. None ibaze Umugore usigaye atagishoboye no gutaha kubera gusinda. Unwo se bene Uwo azajya aranamenya nabagabo yaryamanye n’abo yasinze Koko? Ubyigeho neza, urekane nawe inzira zikigendwa utaratakaza nabo Bana bwe beza.

    Uwo ntakuri umugore wurugo.

    Niko njye mbibona.

    • Byose

      Shaka uburyo umugore mujyana aho ukorera mukorane; abana sinzi uko bangana ariko babaye ari bakuru ubwo mwajya mubajyana ku ishuli ubundi mugakomezanya mu kazi nawe akabona icyo ahugiraho, biriya byose ni ingaruka zo kwirirwa mu rugo ntacyo afite akora; muganirize kandi umushakire icyo akora; amafaranga rimwe na rimwe uha umuntu atamuvunnye rimwe na rimwe amutera umurengwe.Hari n’igihe umugabo yumva ko kuba yatanze ratio bihagije; ushobora kuba nawe uhugira mu kazi ntumwiteho ngo muganire bityo ibyo umuha abone ko nawe yabigizemo uruhare bityo ye kubipfusha ubusa.

  • Hakizimana Faustin

    uwo mugore ko numva Ari ikigeragezo!Umugore utazi inshingano z’urugo uramureka hakiri kare kuko yazagutera kwicuza.

  • Byukusenge

    Mbega umubyeyi gito weee,muhe igihe nta dahinduka usabe gatanya niba mwarashskanye byemewe n”amategeko.

  • Augustin

    Divorce yihuse!!

  • iganze

    Nibwo nkibona iyi nkuru, ariko muvandimwe niba utarabona igisubizo, buriya ikibazo si Gitera ikibazo ni ikibimutera. Umugore wawe ashobora kuba muri we yibitstemo agahinda gakabije,ubwoba bwamuzonze se, ipfunwe rifite icyarimuteye, akaba atarashobora kubikubwira. Gerageza umube hafi cyane, umusabe ko mwaganira ariko umutege amatwi utihutiye kumucira imanza, nugira Imana akagufungurira umutima we, ukamuhumuriza, ukamutera imbaraga zo gukomeza ubuzima, urufunguzo rwo guhinduka ruzaba rubonetse, guhinduka birashoboka. Kwihutira gusenya nabyo si ibintu none se hari umugore uzabona wizeye ko yaba nyina w’abana bawe? Hari n’ubwo undi washaka yaza amira igufwa bunguri noneho ukumirwa.

  • Akana k'Imana

    Mujyane muri rehabiltation bamuvure azagaruka atazinywa. Rehab mvuga sizazindi zo kwa kabuga. Mujyane kicukiro bamuvure neza azaza ari muzima cyane