Rwanda: Ibitaro byavuraga abarwayi ba Marburg byarafunzwe

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ubu ibitaro byavuraga abarwayi ba Marburg byafunzwe, nyuma y’uko hashize iminsi 14 nta murwayi mushya utahurwa ko yanduye iki cyorezo.

Ni ibikubiye muri Raporo Ngarukacyumweru yasohotse ku wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo, igaragaza amakuru mashya ku cyorezo cya Marburg mu Rwanda.

Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko hashize iminsi 14 nta murwayi mushya, ko kandi hashize iminsi umunani umurwayi wa nyuma asezerewe mu bitaro.

Minisiteri y’Ubuzima iti” Ibitaro byavuraga abarwanyi ba Marburg byarafunzwe.”

Iyi Minisiteri ivuga ko abahuye n’abarwayi barangije iminsi yabo yo gukurikiranwa.

Gusa ko ibikorwa byo gukaza ubwirinzi bigikomeje, mu gihe abakize nabo bakomeje gukurikiranwa n’abaganga.

Kuva tariki 27 Nzeri 2024, ubwo u Rwanda rwatangazaga bwa mbere abarwayi b’icyorezo cya Marburg, habonetse abantu 66 barwaye, muri abo 51 barakize, 15 bahitanwa na cyo.

U Rwanda rwakajije ingamba zo kurinda abaturage harimo gushaka inkomoko y’iyo virusi byaje no kumenyekana ko yavuye mu ducurama tuba mu buvumo ikinjira mu muntu.

U Rwanda kandi rukomeje gutanga inkingo za Marburg aho, amakuru yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima tariki ya 8 Ugushyingo 2024, yerekanaga ko hamaze gutangwa inkingo 1710, mu gihe hafashwe ibipimo 7408.

- Advertisement -

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW