Umugizi wa nabi utamenyekanye yatemye umucuruzi amusanze mu nzu

Nyanza: Umugizi wa nabi utamenyekanye yatemye umucuruzi amusanze mu nzu, amakuru yatanzwe n’umwana wo muri urwo rugo wabonye uko byagenze.

Byabereye mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Rwabicuma mu kagari ka Mubuga mu mudugudu wa Kadusenyi.

UMUSEKE wamenye amakuru ko uwitwa TUYISHIME Aline w’imyaka 26 y’amavuko, umugizi wa nabi  utahise umunyekana yamwinjiranye mu nzu anyuze muri kosotara amutema mu mutwe.

Umunyamakuru wa UMUSEKE wageze ahabereye ibi, yahasanze amaraso menshi, hari n’umuhoro bikekwa ko wakoreshejwe muri ubwo bugizi bwa nabi.

Hari n’urwego bivugwa ko uwo mugizi wa nabi yuririyeho ajya mu nzu imbere.

Umwana w’imyaka itandatu w’uyu mucuruzi ndetse banabana mu nzu, avuga ko uwo mugizi wa nabi ari igitsina gabo, ngo akinjira yasabye nyina amafaranga, noneho nyina abwira umwana ngo ajye gutora urufunguzo ayamuzanire, maze umwana arubura urufunguzo.

Mu gihe nyina abyutse ngo ajye kurwirebera wa mugizi wa nabi nibwo yahise atangira kumutema mu mutwe arakomereka bikomeye.

Umwana yavugije induru, uwo mugizi wa nabi ahita asubira aho yanyuze ariruka aragenda. Abaturanyi n’irondo batabaye ariko basanga yagiye.

Imbangukiragutabara yajyanye uriya mucuruzi ku bitaro by’i Nyanza kuko yababaye cyane, ndetse ntiyanabashaga kuvuga, naho bahise bamwohereza ku bitaro bya CHUB ngo yitabweho n’abaganga.

- Advertisement -

Inzu bamusanzemo niyo acururizamo butike akaba ari naho arara.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel HABIYAREMYE yabwiye UMUSEKE iperereza rikomeje

Yagize ati “Nibyo umucuruzi yatewe n’umugizi wa nabi aramukomeretsa iperereza rirakomeje.”

Polisi yasabye abaturage gutanga amakuru yaburizamo icyaha nk’iki kitaraba, ajyanye n’ibiyobyabwenge kuko benshi mu bishora mu bugizi bwa nabi nk’ubu baba babikoresheje, ariko kandi umugizi wa nabi aho ari hose nave mu bikorwa nk’ibi bitari ibyo amenye ko Polisi nta mahoro izamuha.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza