Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko rwafunze abayobozi batatu bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa ivugwa mu itangwa ry’amasoko ya Leta.
Abafashwe ni Mbyayingabo Athanase, na Nsabimana Cyprien, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere twa Rusizi na Kirehe.
Undi ni Rutikanga Joseph, umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyamasheke.
RIB ivuga ko bakurikiranweho gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Bafungiye kuri sitasiyo za RIB za Kicukiro, Remera na Ruharambuga.
Bariya bayobozi bafashwe nyuma y’iperereza, RIB ivuga ko imaze iminsi ikora ku mitangire y’amasoko ya Leta mu Turere dutandukanye, kandi n’ubu ngo rirakomeje.
RIB iributsa abantu bafite gutanga amasoko mu nshingano zabo kujya bakurikiza amategeko, kuko kunyuranya na yo ari icyaha, kandi ko itazadohoka gukurikirana uwo ariwe wese uzagaragaraho ibikorwa nk’ibyo.
Bariya bayobozi “Bakurikiranyweho icyaha cyo gutanga isoko rya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”
Iki cyaha ugihamijwe n’urukiko ashobora guhabwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka 5 ariko kitarenze imyaka 7, n’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 2,000.000 FRW ariko atarenze miliyoni 5,000,000Frw.
UMUSEKE.RW