Mu turere two mu Ntara y’Amajyepfo, Polisi y’igihugu ku bufatanye n’abaturage, hakozwe umukwabu wo gufata abantu bahungabanya umutekano.
Muri uwo mukwabu hatawe muri yombi abasore batandatu bakekwaga gukora ubujura butandukanye harimo no gutega abantu bakabambura .
Ni ibikorwa polisi ivuga ko byabaga mu Kagari ka Rwanza,Umurenge wa Save ,mu karere ka Gisagara.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Ukuboza 2024, mu turere twa Gisagara,Kamonyi, Nyanza na Huye.
Abasore batandatu bafungiye kuri station ya polisi ya Save kugira ngo bakurikiranwe.
Muri Nyanza,Kigoma,Gasoro,Nyakabungo hafashwe kandi abantu batatu bakekwa kugura mazutu y’injurano ku makamyo akoresha umuhanda munini wa Kigali-Kamonyi-Nyanza-Huye, aho hafashwe 1000L
Muri Kamonyi,Gacurabwenge,Kigembe, Mushimba hafashwe 1060l za mazutu nayo icyekwa kwibwa ku makamyo akoresha uyu muhanda twavuze haruguru, abacyekwa kuyiba barimo gushakishwa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel HABIYAREMYE , yabwiye UMUSEKE ko Polisi y’Igihugu isaba abantu bakora ibikorwa bihungabanya umutekano kubireka kuko itazabihanganira.
Ati “Turaburira abatekereza kwishora mu byaha nk’ibi by’ubujura kubireka kuko polisi idashobora kubihanganira. Abaturage bakomeze ubufatanye na polisi mu guhana amakuru ku cyahungabanya umutekano kugira ngo hakumirwe icyaha kitaraba.”
- Advertisement -
UMUSEKE.RW