APR yakuye amanota kuri Mukura yasekeje abantu- AMAFOTO

Mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, ikipe ya Mukura. VS yari yabanje gutsinda ibitego bibiri, yatsinzwe na APR FC ibitego 4-2.

Kuri uyu wa Gatandatu, habaye imikino y’umunsi wa 13 wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Bagabo. Umwe mu yari ihanzwe amaso, ni uwahuje APR FC na Mukura VS wabereye kuri Kigali Péle Stadium guhera Saa Cyenda z’amanywa.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Huye, yatangiye neza umukino ndetse ibona ibitego bibiri hakiri kare.

Ku munota wa 17, Abdoul Djalilu yari aboneye Mukura igitego cya Mbere yatsindishije umutwe kuri koruneri yari itewe neza na Rushema Chris. Kubona igitego hakiri kare, byatangaga icyizere kuri iyi kipe ko yashoboraga kubona amanota yuzuye kuri uyu mukino.

Ntibyatinze kandi kuko ku munota wa 22, rutahizamu Boateng Mensah yatsindiye Mukura igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Aliou Souané ukina mu bwugarizi bwa APR FC.

Gusa ikipe y’Ingabo nta bwo yacitse intege, kuko yakomeje gusunika ndetse igabanya amakosa yakoraga yo gutakaza imipira mu bwugarizi bwa yo.

Ku munota wa 40, Dushimimana Olivier uzwi nka Muzungu, yaboneye igitego APR FC nyuma y’umupira wari watinze ku izamu ryari ririmo Ssebwato Nicolas.

Kubona igitego byibura kimwe mu minota 45 y’igice cya Mbere, byahaga icyizere ikipe y’Ingabo ko byibura ishobora kubona inota rimwe cyangwa atatu.

Igice cya Mbere cyarangiye Mukura iri imbere n’ibitego 2-1 ariko Nyamukandagira itanga ibimenyetso byo gutsinda umukino.

- Advertisement -

Amakipe yombi akigaruka mu gice cya Kabiri, abatoza ba APR FC bahise bakora impinduka bakuramo Taddeo Lwanga wasimbuwe na Ruboneka Bosco wasabwaga kwihutisha imipira ijya imbere.

Ku munota wa 48, Tuyisenge Arsène yatsindiye igitego ikipe y’Ingabo ku mupira yari ahawe na Ruboneka Bosco. Ibi byasobanuraga ko iyi kipe ishobora kubona amanota y’uyu munsi.

Kugeza ku munota wa 60 kuzamura, APR FC yasatiriye cyane biciye kuri Muzungu ndetse na Mugisha Gilbert bacaga ku ruhande basatira.

Ku munota wa 73, Lamine Bah yakorewe ikosa inyuma gato y’urubuga rwa Mukura, umupira uhanwa na Mugisha Gilbert wawukubise mu rukuta maze ugarutse usanga Niyigena Clèment ahagaze neza ahita awushyira mu rushundura.

APR FC nyuma yo kubona igitego cya Gatatu, yahise ikora impinduka ikuramo Lamine Mamadou Bah wahise asimburwa na Mugiraneza Froduard wasabwaga guha umutekano uhagije ubwugarizi bwe.

Ibintu byaje kurangirana Abanya-Huye ku munota wa 78 ubwo Kwitonda Alain Bacca wari wasimbuye Arsène, yatsindiraga ikipe y’Ingabo igitego cya kane yatsindiye kure nyuma yo kureba umunyezamu wa Mukura VS wari uhagaze nabi.

Iminota yari isigaye, APR FC yakomeje kuyicunga ndetse umukino urangira ibonye amanota atatu nyuma gutsinda ibitego 4-2.

Aya manota, yatumye ikipe y’Ingabo ifata umwanya wa kabiri n’amanota 25 mu mikino 12 imaze gukina. Irarushwa atanu na Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere.

Mukura yagiriye urugendo rubi i Kigali
Nyamara yari yabanje guseka
Tuyisenge Arsène wa APR FC, yagize umukino mwiza
Ni umukino warimo imibare myinshi
Ikipe y’Ingabo yanze kurekura kugeza ku munota wa nyuma
Bacca ati mwambonye??
Ni umusore watsinze igitego cyiza kandi cyashimangiraga intsinzi ya bo
Lofti ntazibagirwa ibyo yaboneye mwa Péle
Clèment ubwo yari amaze gutsinda igitego cya Gatatu

UMUSEKE.RW