Imiryango 75 yo mu Mirenge ya Nduba na Bumbogo yo mu karere ka Gasabo ifashwa n’Umuryango Love with with Actions, yahawe ibiribwa na matera mu rwego rwo kubifuriza Noheli n’ umwaka mushya wa 2025.
Ni mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2024, ku ishuri Good Shepherd Academy, riherereye mu Murenge wa Bumbogo, mu karere ka Gasabo na ryo risanzwe ryigamwo abana bafite ubumuga ndetse n’abatabufite.
Mukamusoni Claudine, afite umwana ufite ubumuga ufashwa n’uyu muryango Love With Actions.
Uyu avuga ko mu mwaka 2019 ari bwo yatangiye gufashwa n’uyu muryango akaba yishimira ko nawe hari abantu babazirikana bakabifuriza noheli n’umwaka mushya.
Ati “ Byatunejeje cyane kuko nkatwe ababyeyi bafite abana bafite ubumuga nta bwisanzure twagiraga ahantu hose kuko aho twanyuraga duhetse aba bana,baraturebaga, bakatubwira amagambo akomeretsa mbese bigatuma tutagira umunezero, tutishima. Ariko tumaze kugera muri uyu muryango wa Love with Actions, badukorera uyu munsi , natwe turanezezwa.”
Uyu mubyeyi avuga ko bishimira ko bamaze gukorerwa ubuvugizi kandi bakaba bafashwa mu buryo butandukanye.
Uyu yongeraho ko usibye kurihirirwa amashuri no kubafasha ku buvuzi bw’abana babo, bishimira ko batejwe imbere mu buryo butandukanye, imiryango ikaba iri kwiteza imbere.
Umuyobozi w’Umuryango Love with Actions ,Kubwimana Gilbert , yavuze ko iki gikorwa cyo kwifuriza imiryango itishoboye ifite abana bafite ubumuga bafashwa nawo kibaye ku nshuro ya munani.
Yongeraho ko iki gikorwa cyakozwe hagamijwe gukura abana mu bwigunge nabo bakumva ko bakwiye kunezerwa mu mimsi ya noheli n’ubunani.
- Advertisement -
Ati “ Bano bana ni ba bandi bakingiranywaga, bagize akato kanini, ni ba bana baba mu miryango itishoboye, noneho turavuga ko reka buri mwaka tujye tubategurira umunsi mukuru wo kugira ngo dusangire , twishime, tubyine kandi tubahe n’impano y’umunsi mukuru kugira ngo igihe hirya no hino mu gihugu baba bishimira iyi minsi mikuru n’ubunani , bavuge bati Love With Actions yaturemeye ibyishimo , yatuzaniye umunezero mu bihe nk’ibi.”
Kubwinama asaba ababyeyi bafite abana bafite ubumuga gukomeza gushyira i byiringiro mu Mana kandi birinda kwiheba.
Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Bumbogo,Ndayisenga Jean de Dieu, avuga ko uyu muryango bafatanya mu rugendo rwo gutuma ufite ubumuga adahezwa.
Ndayisenga ashima uruhare rw’uyu muryango mu gutuma iterambere ry’umwana ufite ubumuga ritera imbere kandi adahezwa.
Ati “ Imiryango kuba itishoboye igahurizwa hamwe gutya , bakagira ibirori nkibi, bakabyina, bakishima, biba ari gikorwa cyiza cyane.”
Akomeza ati “Love With Actions idufasha mu bikorwa bitandukanye , ubuvuzi, uburezi, gutanga uburezi budaheza, ikabagarurira ikizere , ikabaremera ejo hazaza. Tubafata nk’abafatanyabikorwa bakomeye cyane kuko ni byinshi badufasha.”
Umuryango Love With Actions ufasha imiryango 39 itishoboye ifite abana bafite ubumuga mu Murenge wa Bumbogo.
UMUSEKE.RW