Gen. Muhoozi arifuza ko Maj. Gen Rwigema yubakirwa ikibumbano i Kampala

Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, (UPDF) akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko abona Maj. Gen Fred Rwigema uri mu ntwari z’u Rwanda, akwiriye kubakirwa ikibumbano (statue) i Kampala.

Ni mu butumwa Gen. Muhoozi yanditse ku rubuga rwe rwa X akunda kunyuzaho ibitekerezo bye.

Uyu Mujenerali  yanditse ati ” Nyuma ya Muzehe Museveni [Perezida wa Uganda] na Afande Saleh [Umuvandimwe wa Perezida Museveni], Afande Fred Rwigyema akwiriye ikibumbano i Kampala.”

Gen Muhoozi yasabye abamushyigikiye gukunda no gusakaza icyo giterezo cye.

Rwigema ni umwe mu bantu bagize uruhare mu kubohora Uganda aho umuryango we wari warahungiye, nyuma aza gukomeza uru rugamba mu  Rwanda.

Mu bwana bwe, Fred Rwigema , yakundaga gusoma ibitabo by’abaharaniye kubohora ibihugu byabo nka Kwame Nkrumah, Mao-Tse-Tung na Fidel Castro.

Mu 1974 nibwo yiyemeje kureka amashuri asanzwe, ajya muri Tanzaniya gukurikirana imyitozo ya gisirikare na politike.

Mu wa 1976, yayikomereje muri Mozambique, ari kumwe n’abandi mu mutwe wa FRONASA bari hamwe n’indi mitwe bafashwa na Mwalimu Julius Nyerere nka Zanu, Zapu, ANC, KM na FRELIMO.

Mu 1979 yari mu bagaba ba FRONASA mu ntambara yavanyeho ubutegetsi bw’igihugu bwa Idi Amin, ayoboye “Mondlane 4 th Infantry Column”.

- Advertisement -

Mu 1981, hamwe n’abandi basore 27, barimo Abanyarwanda babiri Rwigema Fred na Paul Kagame, batangiranye na Kaguta Museveni intambara yo kurwanya igitugu cya Obote.

Kuva muri 1985, Fred Rwigema yakomeje kuba umwe mu bayobozi bakuru ba NRA, Ishami rya gisirikare rya NRM. Ni ho yaboneye umwanya wo gukomeza gutoza intambara Abanyarwanda.

Yatabarutse ku wa 2 Ukwakira 1990 i Kagitumba mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, agwa ku rugamba amaze gutangiza intambara yo kubohora u Rwanda.

Kuri ubu Major General Fred Gisa Rwigema ari mu Ntwari z’u Rwanda mu rwego rw’Imanzi.

Maj Gen Rwigema ni umwe mu bantu bagize uruhare mu kubohora Uganda

MUGIRANEZA THIERRY

UMUSEKE.RW