Hasabwe ubufatanye mu kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu

Minisiteri y’Ubutabera itangaza ko kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu ari urugendo, ko bityo inzego zitandukanye zikwiriye gufatanya kugira ngo n’ahakiri icyuho mu kubwubahiriza kiveho.

Ni ibyatangajwe mu gikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 76 ishize hemejwe Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye Uburenganzira bwa Muntu

Mu biganiro byabaye ku wa Kabiri tariki 10 Ukuboza 2024, byahujwe n’umuryango usanzwe ukora ibikorwa byo guteza imbere uburenganzira bwa muntu ‘Association Modeste et Innocent’ hamwe n’abakozi bo muri Minisitiri y’Ubutabera by’umwihariko mu ishami ry’Uburenganzira bwa muntu.

Ababyitabiriye baganiriye ku cyakorwa ngo ahari icyuho mu iyibahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu kiveho.

Ndayisaba Eric umuhuzabikorwa wa ‘Association Modeste et Innocent’, yavuze ko bagikorera ubuvugizi abantu bahuye n’ihutazwa ry’uburenganzira bwabo.

Ahafungirwa inzererezi hagaragajwe nk’ahari icyuho mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ko ariko urugendo rugikomeza.

Yagize ati “Icyuho kiri muri za Transit Center [ahafungirwa inzererezi], kiracyateye impungenge gusa twizera ko kubera ko gahunda y’Uburenganzira bwa muntu ari uguhozaho bizagenda bikemuka tukajya tubona abantu bava hariya baraganirijwe byimbitse bavayo barahindutse burundu. Akaba yaza agafatikanyana n’abandi kubaka u Rwanda.”

Umukozi muri Minisiteri y’Ubutabera mu ishami ry’Ubutabera mpuzamahanga by’umwihariko mu Burenganzira bwa muntu, Ingabire Joseline, abona ko ibyifuzo byatanzwe bigiye kwigwaho hanyuma bakazareba icyakorwa.

ati “Twishimiye ibiganiro nk’ibi biba byabaye n’abafatanyabikorwa bacu, kuko bituma turushaho kubahiriza no kunoza uburenganzira bwa muntu.”

- Advertisement -

Akomeza agira “Ibyifuzo byatangiwe hano turabyandika hanyuma tuzabishyikirize inzego bireba zirimo na Minisiteri y’Ubutabera, ubundi tukareba icyakorwa kuko n’ibyifuzo ariko tuzakomeza tuganire n’inzego n’abafatanyabikorwa kugira ngo turusheho kubinoza tubishakire noneho n’ibisubizo.”

Ingabire avuga ko uyu mwaka usanze igihugu cyishimira ibyakozwe ku bigendanye n’uburenganzira bwa muntu ariko kandi hari n’ibyo bagomba gukosora.

Ati “Uyu mwaka twizihiza ku nshuro ya 76 y’Uburenganzira bwa muntu, usanze twiteguye muri raporo byadufashishe kureba ngo tugeze hehe.”

Akomeza agira ati “Uyu mwaka usanze twiteguye tugenda dusubiramo tureba aho tugeze twubahiriza uburenganzira bwa muntu, kuko n’ikintu gikomeza hanyuma tukareba ahari icyuho tukahashyira imbaraga kugira ngo uburenganzira bwa muntu bugerweho bwuzuye.”

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, aherutse kuvuga ko imyaka 25 Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) imaze mu Rwanda yarufashije gushyiraho amategeko na gahunda zitandukanye zo kwita ku byiciro by’abaturage byari byarasigajwe inyuma, bituma icyizere cyo kubaho ku Banyarwanda kizamuka cyane.

UMUSEKE.RW