Nsanzimana Védaste wayoboraga Umurenge wa Nyabinoni Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba ruherereye mu Murenge wa Kiyumba, Akarere ka Muhanga rwategetse ko uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabinoni afungwa iminsi 30.
Mu isomwa ry’urubanza ryabaye kuri uyu wa mbere Taliki 23 Ukuboza 2024, Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba ruvuga ko hari impamvu zikomeye zatuma Nsanzimana Védaste akekwaho kuba yarakoze icyaha cyo kunyereza umutungo , icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, ndetse n’icyaha cyo kwangiza cyangwa konona ibiti.
Rutegetse ko Nsanzimana afungwa iminsi 30 y’agateganyo agafungirwa mu Igororero ryemewe n’amategeko.
Gusa mu iburanisha ry’ubushize, Nsanzimana yavuze ko ibyaha aregwa byo kugurisha ibiti yavanye mu ishyamba rya leta yabikoze mu nyungu rusange z’abaturage, kuko ibiti bya Leta ashinjwa kugurisha yabihaye Kampani ishinzwe Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibikoresha gutinda intindo zari zarasenyutse.
Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo Nsanzimana Védaste yireguza nta shingiro bifite kubera ko gusarura amashyamba ya Leta hari amategeko abigenga kandi ko yabikoze nta burenganzira abifitiye kuko nta rwego rwigeze rubimuhera uruhushya.
Nsanzimana avuga ko hari umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, yahamagaye kuri telefoni amugisha inama ,abimwemerera mu mugambo.
Avuga ko ibiti yahaye Kampani ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yabahaye ibyo biti ashaka kwesa umuhigo w’ubudehe uhamije gutinda amateme n’intindo byangiritse mu gasanteri ka Rutongo ugana mu Mudugudu wa Karambo mu Murenge wa Kabacuzi.
Ati “Nasanze nta mafaranga Umurenge wabona wo gutinda amateme n’izo ntindo nifashisha Umufatanyabikorwa.”
- Advertisement -
Nsanzimana yemera ko hari n’ibiti yahaye Padiri akavuga ko ibyo yakoze byose byari mu nyungu z’abaturage’
Ati “Ikosa nararikoze ariko narikoze mu nyungu z’abaturage nari nshinzwe kureberera ko ikibazo bafite gikemuka.”
UMUSEKE wamenye amakuru ko mbere yuko Gitifu Nsanzimana Védaste afungwa, yabanje guhamagarwa n’Inzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, abazwa ibyo ashinjwa, yemera ibyaha arangije ahita asezera akazi ku bushake ahita ashyikirizwa RIB.
Gusa iyo ugeze muri ako gace abafatanyabikorwa usanga ibyo biti Nsanzimana avuga ko batindishije amateme bihari koko, bamwe mu baturage bakavuga yaba yarabitanze ahawe akantu nkuko babivuga.
Ubu Nsanzimana Védaste aburanye akaba umwere kuri ibi byaha akurikiranyweho ntabwo yabona amahirwe yo gusubira mu kazi kuko yamaze kwandika agasezera ku bushake, bakavuga ko Umuyobozi wamuhaye uburenganzira mu magambo byagora kugira ngo abyemere ko ariwe wabikoze.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga