RIB ifunze  uwigeze kuyobora Urwego rw’Iperereza muri RDF

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze Gen Maj (Rtd) Richard Rutatina, nyuma y’igihe rumukoraho iperereza ku byaha byo guha amabwiriza abakozi be, bagakubita uwari waraye mu nzu ye.

Gen Maj (Rtd) Richard Rutatina yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu 2016. Yigeze kuba Umuyobozi w’Urwego rw’Iperereza mu Ngabo z’u Rwanda, J2.

The Newtimes ivuga ko Uwakubiswe yari yagiye gusura umukozi ukora mu rwuri (farm) rwa Rutatina ruherereye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murundi. Icyo cyaha akurikiranyweho cyakozwe tariki 27 Ugushyingo 2024.

Bivugwa ko uwo muntu wakubiswe n’abakozi bakora mu rwuri rwa Rutatina ku mabwiriza ye.

Dosiye ya Rutatina hamwe n’abakozi be icumi igomba gushyikirizwa Ubushinjacyaha kuri uyu wa Gatanu.

Maj Gen Richard Rutatina yemerewe ikiruhuko cy’izabukuru nyuma y’uko muri Gashyantare 2016, yakuwe ku mwanya w’Umuyobozi w’urwego rw’iperereza mu ngabo, J2; ntiyongera guhabwa akandi kazi.

Gen. Rutatina yigeze kuba Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano n’Ubwirinzi (Secutiry & Defence).

UMUSEKE.RW