Tshisekedi yamaramaje asaba ko itegekonshinga rihinduka

Perezida Felix Tshisekedi ubwo kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Ukuboza 2024, yagezaga ijambo ku batuye Kananga , yabasabye ko itegekonshinga rivugururwa, kandi bagaraharanira ubusugire bw’Igihugu.

Tshisekedi yabwiye abatuye Kananga ko ari bo bakorera bityo nibifuza ko bahindura itegekonshinga bizakorwa.

Ati “ Ni mwe dukorera. Niba mwifuza ko duhindura itegeko nshinga , tuzarihindura.Ariko nimutabyemeza, ntabwo tuzarihindura. Nimukomeza kubizirikana, natwe tuzabikora.”

Tshisekedi yasabye abaturage “ kudatega amatwi abafite imvugo ibabeshya ko bayoboye igihugu mu myaka 18 kandi ntacyo babagejejeho.”

Mu ijambo ryifuriza abanyagihugu umunsi wa Noheli n’umwaka mushya, Felix Tshisekedi wari kumwe na madame we, yasabye abanye-Congo gukomeza kurwanira igihugu, baharanira amahoro .ubufatanye no kurwana ku busugire bw’igihugu.

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi avuga  itegekonshinga ry’icyo gihugu rikwiye kuvugururwa kuko hari aho rifite “intege nkeya”.

Muri zimwe mu mpamvu yatanze, Tshisekedi yavuze ko habayeho gutinda gushyiraho inzego nyuma y’amatora aherutse, ndetse ko hari intege nkeya muri manda ya ba guverineri b’intara.

Tshisekedi yavuze ko hacyenewe itegekonshinga rijyanye n'”uko ibintu bimeze mu by’ukuri muri Congo kandi ryanditswe n’Abanye-Congo”, avuga ko iririho ubu ryandikiwe mu mahanga n’abanyamahanga.

Icyakora abo batavuga rumwe nka Vitar Kamerhe na Moïse Katumbi bavuga ko nta mpamvu n’imwe ihari yo guhindura itegekonshinga.

- Advertisement -

Katumbi yagize ati “… Ikibazo kiri muri RDC uyu munsi, si itegekonshinga. Ni ibura ry’imiyoborere myiza. Dufite itegekonshinga ryiza. Nta kintu na kimwe cyatangwa nk’impamvu yo kurihindura.”

Itegekonshinga rishya rya DR Congo ririho ubu, ryari ryatowe muri kamarampaka yo mu Kuboza mu 2005 ku majwi 84%, ku butegetsi bw’uwo yasimbuye Joseph Kabila.

Perezida Felix Tshisekedi ubwo kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Ukuboza 2024, yagezaga ijambo ku batuye Kananga

UMUSEKE.RW