Yagerageje gucika inzego, araraswa arapfa

Rwamagana: Kabera Samuel w’imyaka 33 yarashwe ahita apfa ubwo yageragezaga gucika Polisi yari imujyanye kwerekana aho yahishe ibikoresho yifashishije mu kwica Sibomana Emmanuel w’imyaka 57 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Sibomana yishwe tariki 13 Ukuboza 2024 ahagana saa mbili n’igice z’ijoro akubiswe ipiki n’umuturanyi we. Yari atuye mu Murenge wa Gishari mu Kagari ka Ruhimbi.

Amakuru y’iraswa rya Kabera Samuel, tuyakesha ikinyamakuru Kigali Today nk’uko cyabitangaje mu butumwa bwatambutse ku mbuga nkoranyambaga zayo mu  gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Uyu Kabera Samuel wakekwagaho kwica nyakwigendera Sibomana Emmanuel wari warakotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yari afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gishari, ubwo hari hagikomeje iperereza, ndetse akaba yarashwe agiye kwerekana ibikoresho yakoresheje muri ubu bugizi bwa nabi, mu rwego rw’iperereza.

UMUSEKE.RW