Amahanga ari ku gitutu nyuma yaho M23 ifashe Goma

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro,byatangaje ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagiranye ikiganiro na mugenzi we wa Angola, João Lourenço, ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo ndetse n’umuti urambye watuma gikemuka burundu.

Ni ibiganiro byabaye mu ijoro ryakeye rya tariki 30 rishyira 31 Mutarama 2025.

Ibi biganiro bibaye nyuma gato y’aho ihuriro AFC/M23 rifashe umujyi wa Goma muri RDC nyuma y’imirwano ikomeye yari ihanganyemo n’igisirikare cya Congo.

João Lourenço asanzwe ari umuhuza mu biganiro bihuza u Rwanda na Congo nubwo bitatanze umusaruro.

Congo ishinja u Rwanda kuba ari rwo rutera inkunga umutwe wa M23 wamaze gufata umujyi wa Goma ndetse unatekereza gukomereza i kinshasa mu gihe cyose leta itaremera ibiganiro.

U Rwanda ruhakana rwivuye inyuma ko nta bufasha na bucye  rutanga kuri uwo mutwe , leta ya Congo  yita uw’iterabwoba.

Amahanga akomeje  gushaka igisubizo  cy’umutekano mucye muri Congo asa nkaho ari ku gitutu nyuma yaho uyu mutwe wa M23 wigaruriye ibice bitandukanye bya Congo ndetse ikagera no mujyi wa Goma ufatwa nk’izingiro ry’ubukungu bw’iki gihugu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Mutarama 2025, mu biro by’umukuru w’igihugu,Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiririye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar , Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi ndetse nabo bari kumwe.

Ibiganiro byibanze ku mibanire y’ibihugu byombi n’iterambere ry’akarere.

- Advertisement -

U Burusiya bwasabye M23  gukura ingabo aho yafashe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’uburusiya, Maria Zakharova, nawe yatangaje ko ahamagarira impande zihanganye guhagarika imirwano.

Uyu avuga kandi ko umutwe wa M23 warekura kandi ugakura ingabo ahantu hose wafashe mu Burasirazuba bwa Congo.

Ati “ Twemeranyije ko  imirwano ( yise urugomo)  ihagarara mu Burasirazuba bwa Congo kandi bigakorwa binyuze mu biganiro ku mpande zihanganye.”

Yakomeje agira ati “ Turahamagarira kandi guhagarika imirwano no gukura ingabo ahantu hafashwe hagendewe kukubahiriza ibiganiro by’amahoro mu karere.”

U Bufaransa nabwo bwinjiye muri iki kibazo 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yageze mu Rwanda ku wa Kane aje kugirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame ku bibazo by’umutekano mucye biri mu Burasirazuba bwa  Congo.

Minisitiri Barrot, akigera ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, yakiriwe na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré ndetse n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Clementine Mukeka.

Jean-Noël Barrot yageze i Kigali nyuma yo kuva i Kinshasa aho yabonanye na Perezida Félix Tshisekedi wa DRC.

BBC isubiramo Ibiro bya perezida wa DR Congo, bivuga ko ibiganiro bya Tshisekedi na Barrot byamaze isaha imwe, aho Tshisekedi “yamusobanuriye ibyo igihugu kirimo gucamo muri iki gihe”.

Guverinoma ya Congo nayo isaba ko amahanga n’umuryango mpuzamahanga wagira icyo ukora ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo .

Ubufaransa na bwo bwohereje intumwa yaje kuganira n’u Rwanda ngo harebwe uko ikibazo cy’umutekano muri Congo cyakemuka
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Qatar yahuye na Perezida Kagame
Qatar nayo yohereje intumwa zaje kuganira na Perezida Kagame mu kurebera hamwe uko umubano w’ibihugu byombi no mu karere watera imbere

UMUSEKE.RW