Mbere y’uko hatangira shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mukino wa Basketball, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’uyu mukino, ryabanje guhugura abatoza baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Guhera tariki ya 14 Mutarama kugeza ku cyumweru cya tariki ya 19 Mutarama uyu mwaka, abatoza batandukanye babarizwa mu cyiciro cya mbere (Level 1 Coaching) mu mukino wa Basketball mu Rwanda, bari bari guhabwa amahugurwa abafasha kongera ubumenyi bwa bo kuri uyu mukino.
Ni amahugurwa yatanzwe n’umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Dr. Cheikh Sarr, wabahuguye ku bintu bitandukanye birimo kuzamura imikinire y’abo basanzwe batoza. Aba batoza basabwe gufatanya na Ferwaba mu gukomeza guharanira Iterambere ry’uyu mukino bahereye mu bakiri bato.
Mu bikorwa aba batoza bakoze muri ibi byumweru bibiri, harimo gutoza abana ku bibuga bitandukanye birimo icya Lycée de Kigali.
Guhugura aba batoza, biri muri gahunda zo guteza imbere umukino wa Basketball muri iyi manda nshya iyobowe na Mugwiza Désire. Biteganyijwe ko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu byiciro byombi, izatangira ku wa gatanu w’iki cyumweru tariki ya 24 Mutarama 2025.
UMUSEKE.RW