Donald Trump yarahiriye kuba Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika,yiyemeza gukomeza kugira igihugu cy’igihangange kandi cyemera ibitsina bibiri(umugabo n’umugore).
Ni mu muhango wabereye mu nyubako ya Capitol, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Mutarama 2025.
Trump wo mu Ishyaka ry’Aba-Républicains yarahiye nyuma yo gutsinda mu matora, Kamala Harris wo mu Ishyaka ry’Aba-Démocrates bari bahanganye mu matora yabaye mu ntangiriro z’Ugushyingo 2024.
Umuhango w’irahira rya Donald Trump witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye, inshuti za hafi by’umwihariko abaherwe barimo Elon Musk, Umuyobozi Mukuru wa Meta, Mark Zuckerberg, uwa Amazon, Jeff Bezos ndetse n’Umunyamakuru Lauren Sánchez.
Abandi barimo abahoze bayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Bill Clinton, George Bush na Barack Obama; uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino.
Nyuma yo kurahirira kongera kuyobora Amerika, Perezida Donald Trump yijeje Abanyamerika ko ibyiza n’ibitangaza ari bwo bitangiye.
Ati “Igihugu cyacu kizongera gutera imbere ndetse cyubahwe hirya no hino ku Isi, tuzaba icyitegererezo cy’ibihugu ku Isi, ariko ntituzemera ko abantu bakomeza kutwungukiramo, buri munsi umwe mu izaranga ubuyobozi bwa Trump, nzashyira Amerika imbere.”
Perezida Trump yavuze ko azongera kugira Amerika igihangange ndetse akimakaza ubutabera.
Ati “Ubutavogerwa bwacu buzongera kubaho, ituze ryacu rizagarurwa, ukuboko k’ubutabera kuzongera gukora biboneye, ubugizi bwa nabi bukoresha intwaro bizarangira.”
- Advertisement -
Trump yavuze ko igihugu cye cyemera ko habaho umugabo n’umugore .
Ati” Uyu munsi mu bubasha bwa guverinoma ya leta zunze ubumwe za America, hariho ibitsina bibiri gusa. Umugabo n’umugore.”
Perezida ucyuye igihe, Joe Biden n’umugore we, Jill Biden babanje kwakira Donald Trump na Melania Trump mu Biro by’Umukuru w’Igihugu wa Amerika, White House.
Ni umuhango usanzwe umenyerewe aho perezida ucyuye igihe n’ugiye kumusimbura basangira icyayi, bakaganira mbere yo kujya mu birori by’irahira.
Ni ubwa mbere Trump na Biden bahuye bari kumwe n’abagore babo, kuko ubushize ubwo Biden yasimburaga Trump, umuhango nk’uyu utigeze ubaho bitewe n’uko Trump yanze kuwitabira.
Irahira rya Perezida wa Amerika risanzwe ribera imbere y’inyubako ikoreramo abagize Inteko Ishinga Amategeko, Capitol, gusa kuri iyi nshuro, iki gikorwa cyabereye imbere muri iyi nyubako, kubera ikibazo cy’ubukonje bwinshi.
Abagera ku bihumbi 20 bari bateraniye mu nyubako ya Capital One Arena, iri i Washington DC, yatoranyirijwe kwakira ibi birori kubera ikibazo cy’ubukonje bwinshi buri muri Amerika.
UMUSEKE.RW