Gicumbi: Umukecuru w’imyaka 80 yorora kinyamwuga abikesha inka imwe yahawe

 Uwera Flora wo mu karere ka Gicumbi, ni umukecuru w’imyaka 80 uvuga ko yiteje imbere abikesha inka yorojwe n’abagiraneza none kuri ubu akaba ari  umworozi w’ ikitegererezo.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa UMUSEKE avuga ko mu mwaka wa 2003 ari bwo yahawe inka imwe ya kijyambere biturutse ku bufasha bw’ abaterankunga, arwana ishyaka ryo kuyahirira ubwatsi kugeza ubwo yabyaye arazitura, ari bwo yatangiye urugendo rwo korora kugeza ubwo yiteje imbere mu buryo bufatika.

Uyu avuga ko nyuma y’uko inka yahawe yabyaye inyana akayizitura, yakomeje kuyikurikirana neza, none kuri ubu ni umukecuru wiyubakiye inzu nziza bikomotse ku nka yahawe ndetse yatwaye n’ibikombe bitandukanye byerekana ko ari umworozi w’umwuga ukora inshingano neza nk’uwabyigiye mu mashuri akomeye.

Uyu utuye mu kagari ka Cyuru mu Murenge wa Rukomo ho mu karere ka Gicumbi, ashima abatekereje ku buzima bwe bakamugabira iyo nka, ndetse akavuga ko nawe yatangiye urugendo rwo gufasha abatishoboye ngo arebe ko bazamuka bakiteza imbere.

Ati” Njye nahawe inka imwe yo mu bwoko bwa Jersey ndwana no kuyorora neza, iyo ibyaye inyana, njya guteza intanga zo mu bwoko bwa jersey ahandi kugira ngo amaraso yayo abe yuzuye 100% kuko n’izo zitanga umukamo mwinshi, ntabwo natuma ikimasa cy’iwanjye kibangurira hano kuko zose zikomoka mu muryango w’ inka imwe byaba bibaye amacugane”.

Yongera Ati’ ” Inka iyo uyikunze urayireba ukumva nta n’ irungu ufite mu rugo, nta n ‘inzara wagira, izo yagiye ibyara nazitayeho nzigirira isuku ,ubu imaze kubyara nyinshi zimwe narazigurishije niyubakira inzu nziza, naguze imirima, abana bariga neza, tunywa amata ku buryo umbonye adacyeka ko mfite imyaka 80 y’ amavuko”.

Usibye kwiyubakira inzu, uyu byatumye anashora imari mu bucuruzi bw’amata ku buryo akusanya amata y’ aborozi mu mu Murenge atuyemo akajya kuyagurisha ku buryo nawe afite abakozi n’ aborozi yishyura buri kwezi .

Umushakashatsi muri Kaminuza y’ u Rwanda, Rwamuhizi Innocent, avuga ko uyu mukecuru afasha abantu batandukanye kumenya uko wabika amakuru y’ubworozi kuko afite aho abika amakuru yo kumenya igihe inka ye yabanguriwe, igihe yabyariye, ndetse bigafasha abandi kumwigiraho uburyo bwo korora kinyamwuga.

Ati” Uyu mukecuru ni ikitegerezo, twazanye n’ abaturutse mu gihugu cya Nepar abasobanurira uburyo inka ze azitaho kandi adashobora no kuvanga ubwo bw’intanga ngo bitagabanya umukamo w’ amata, abamusura bose bataha bamenye agaciro k’ ubworozi n’ uburyo wabikora kinyamwuga.

- Advertisement -

Uwera Flora avuga ko inka ye iyo imaze kubyara itangira ikwamwa nka Litiro icyenda (9Lt)  cyangwa akabona umukamo bitewe n’izo yabyaye gusa inyinshi zikamwa Litiro zitari munsi ya cumi n’enye,(14Lt) ashishikariza abaturage gukora ubworozi babukunze ndetse ko iyo ubikoze neza inka ishobora kuguhindurira ubuzima.

Uyu mukecuru yita ku matungo ye bityo nawe bikamuteza imbere
Yiyubakiye inzu abikesha ubworozi ndetse kuri aza  kwigirwaho uko yiteje imbere 
Ubu atunze inka zitanga umukamo ndetse ubworozi abukora kinyamwuga
Abaturutse mu gihugu cya Nepar twabasanze iwe, baje kureba uko akora ubworozi bwa kijyambere

NGIRABATWARE Evence

UMUSEKE.RW/GICUMBI