Guverineri Kayitesi yatorewe kuyobora FPR Inkotanyi mu karere

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Nyanza bahuriye hamwe bitoramo abayobozi, guverineri w’Intara y’Amajyepfo aba ariwe utorerwa kuyobora umuryango FPR Inkotanyi mu karere.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Nyanza baturutse mu bice bitandukanye by’aka karere maze bitoramo abayobozi babahagarariye, guverineri w’intara y’Amajyepfo Alice Kayitesi aba ariwe utorerwa kuyobora umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Nyanza.

Chair Person w’Umuryango FPR Inkotanyi, Kayitesi Alice akimara gutorwa, yashimiye abanyamuryango ko bitabiriye amatora ndetse anabashimira ko bamugiriye ikizere.

Yagize ati”Iyo umuntu atowe uba umuhaye inshingano zitoroshye ndasaba abanyamuryango ko bazakomeza kuduherekeza kuko tutarikumwe ntabwo twakuzuza inshingano neza, ntibadusige ahubwo dufatanye gushyira mu bikorwa gahunda z’umuryango n’iza leta.”

Bamwe mu banyamuryango bitabiriye aya amatora bavuze ko bishimiye ko bishyiriyeho ababahagarariye banavuga ko bizaborohera gushyira mu bikorwa gahunda z’umuryango.

Uwitwa Rwangabwoba Léon yagize ati”Birakwiye ko twateza imbere umuturage dufatanyije nabo twitoreye nkuko bizwi ko umuturage ari ku isonga ari nacyo dusaba abo twitoreye kuba aribyo bimakaza.”

Undi nawe yagize ati”Twese hamwe dufatanyije na Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi Paul Kagame ni ngombwa gushyira mu bikorwa ibyo atwifuzaho duharanira gukomeza guteza imbere igihugu cyacu.”

Uretse guverineri Alice Kayitesi watowe ayoboye umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Nyanza hanatowe abandi banyamuryango icyenda bahagarariye abandi.

Azafatanya n’abandi  icyenda kuyobora mu muryango FPR Inkotanyi 
Guverineri Kayitsi niwe uhagarariye FPR Inkotanyi mu karere ka Nyanza

Theogene NSHIMIYIMANA

- Advertisement -

UMUSEKE.RW i Nyanza