Ingabo za Congo zatangiye guhungira mu Rwanda

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Mutarama 2025,zatangiye guhungira i Rubavu zinyuze ku Mupaka Munini, Grande Barrière.

Abasirikare ba FARDC bishyikirije inzego z’umutekano z’u Rwanda, bari kubanza gusakwa no gutanga intwaro bitwaje.

Aba basirikare bahunze bambaye impuzankano z’igisirikare cya Congo, ndetse na bamwe bambaye imyenda isanzwe bikewa ko ari aba Wazalendo,ku maso baragaragara ko bafite umunaniro mu inshi cyane.

Ni nyuma y’imirwano ikaze yabaye mu ijoro ryo ku cyumweru byatamye uyu mutwe wa M23 uvuga ko ubu Umujyi wa Goma uwugenzura.

Umunyamakuru wacu ukorera mu karere ka Rubavu avuga ko ” Imirwano mu Mujyi wa Goma yakajije umurego ndetse amasasu ari kumvikana hafi cyane y’umupaka w’u Rwanda. Icyakora ingabo z’u Rwanda ziri maso.”

M23 isaba ibiganiro leta ya Congo ko niba bidakozwe ikomeza urugamba  ihanganyemo n’ingabo za leta

M23 isabye abaturage gutuza “kubohora Goma byakozwe ku neza”

Aba basirikare ku maso bagaraza umunaniro
Bari kubanza kwamburwa intwaro zabo mbere yuko batangira gusakwa
Abarwanyi ba FARDC bari guhingira mu Rwanda baciye ku mupaka munini

UMUSEKE.RW

- Advertisement -