Kuki Abanyarwanda  bashidikanya itegeko ryo gutwika umurambo ?

Abizera igitabo cy’Ijambo ry’Imana, Bibiliya, hari ijambo ryanditse muri Yobu 1:21 hagira hati “ Navuye mu nda ya mama nambaye ubusa, nzasubira mu nda y’isi nta cyo nambaye. “

Ni amagambo aguhishurira neza ko umuntu wese azagera igihe akitaba Imana kuko ariyo nzira imwe rukumbi yo kuva muri ubu buzima bwo ku Isi.

Icyakora igikomeje kubera ibenshi ihurizo  , ni ubutaka bwo kubika uwo muntu wavuye mu buzima.

Ahanini bitewe nuko umubare w’abitaba Imana  ukomeje kwiyongera nyamara ubuso bw’ubutaka bwo butiyongera na gato.

Hirya no hino mu gihugu hari ikibazo cy’uko ubutaka bwabaye buto,amarimbi yaruzuye kubera ko ahenshi cyane cyane mu mijyi bashyingura bubatse, ni ukuvuga bakoresheje sima, amakaro, ibyuma n’ibindi bikoresho bituma umubiri udashenguka vuba, bityo bigatinza igihe cyagenwe cyo kongera gukoresha ubwo butaka.

Ese gutwika umurambo byaba igisubizo ?

Muri Werurwe 2013, hatowe itegeko rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi ryatowe n’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, umutwe waryo wa gatanu uvuga ku byo gutwika umurambo.

Ubu buryo bwo gutwika umurambo  bufite ibyiza byo kuba bwagabanya ikiguzi gihanitse cyo gushyingura mu buryo bumenyerewe,bijya bisiga imiryango imwe mu bukene bukabije nkuko bamwe mu banyamategeko babibwiye UMUSEKE.

Icyakora bamwe mu banyarwanda ntabwo barabwumva neza cyane ko bavuga ko byaba ari amahano kwitikira umuntu wawe wakundaga.

- Advertisement -

Abaganirije UMUSEKE  bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, bavuga ko ko gutwika umurambo byasiga umwiryane ukabije mu miryango kuko binyuranyije n’umuco Nyarwanda.

Muberandinda Naason, atuye mu Murenge wa Rangiro mu karere ka Nyamasheke.

Ati”Nubwo gushyingura bihenze ntabwo nakwemera gutwika umuntu wanjye itegeko ryaratowe ariko mu muco wacu nk’Abanyarwanda bizagorana ku ryubahiriza“.

Ngendabanga Vincent,atuye mu Murenge wa Kamembe,akarere ka Rusizi ati “Ntabwo gutwika umurambo twabikora bitandukanye n’umuco Nyarwanda, ubutaka ni buto ariko leta izashake ikindi gisubizo”.

Hari uko Abanyamategeko babibona

Me Aloys HAKIZIMANA,we asanga  mu gihe Abanyarwanda batabanje gusobanurirwa neza ibyiza by’uyu muco mushya  wo gutwika umurambo bizagorana.

Ati”Mu muco Nyarwanda, gushyingura umuntu mu buryo busanzwe ni igikorwa gifite agaciro gakomeye,gutwika umurambo ni umuco mushya ushobora kugorana gushyigikirwa n’abaturage batabanje gusobanurirwa neza impamvu zawo n’inyungu urimo ko bidakuraho icyubahiro cy’uwapfuye”.

Uyu avuga ko abashaka kubihuza n’Umuco bibeshya kuko kuva kera Abanyarwanda batashyinguraga umurambo.

Ati “Kera mbere y’ubukoloni, imirambo ntabwo yashyingurwaga, ahubwo bategerezaga umugoroba bakawushyira mu kirago bakawujyana hafi y’amasenga y’impyisi, ubwo birumvikana uko zabigenzaga.

Nyuma yaho ariko, umuco wo gushyingura wagezeho uramenyerwa, ku buryo iyo umuntu apfuye aba agomba guhabwa icyubahiro agashyirwa mu mva. Ubu rero byabaye umuco ko umuntu upfuye agomba guhambwa mu mva.”

Uyu akomeza ati “Ni ingenzi ko habaho ubukangurambaga bwimbitse bugaragaza ko gutwika umurambo bidakuraho icyubahiro cy’uwapfuye, nk’uko kumujyana hafi y’amasenga y’impyisi bitavugaga ko babaga bamwanze cyangwa batamwubashye.”

Kuri Me Aloys asanga gutwika Umurambo byagira inyungu nyinshi ku gihugu  ahubwo abantu bakwiye kubanza kubisobanukirwa.

Ati “ Inyungu ziri mu gutwika umurambo harimo Kugabanya ibibazo by’ubutaka,  Ubushyinguro busanzwe bukenera ubutaka bunini, kandi ahantu hamwe nko mu mijyi ubutaka buragabanuka cyane.

 Harimo kandi  guhenduka mu buryo bw’amafaranga. Gutwika umurambo bigabanya amafaranga akoreshwa mu gucukura imva, kugura amasanduku ahenze, cyangwa gukora indi migenzo ifite ikiguzi kinini.

Harimo kandi Kurengera ibidukikije kuko gutwika imirambo bishobora gukorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ridashyira mu kaga ibidukikije, ugereranyije n’ibindi bikorwa bishobora kwangiza.”

Ese ni iki  gituma iri tegeko  ridashyirwa mu bikorwa  ?

Kuri Me Aloys asanga iyi gahunda ikomwa mu nkokora n’ibijyanye n’imyemerere.

Ati “Abantu benshi bafite ukwemera gushingiye ku idini ryabo, bakaba bakeneye igihe gihagije cyo gusobanurirwa ko gutwika umurambo nabyo bishobora kujyana n’icyubahiro uwapfuye akwiye.

Akomeza ati “Nubwo byatuma hagabanywa ibibazo by’ubutaka n’igiciro, abaturage benshi bashobora kudahita babyitabira kuko batarabimenyera.”

Uyu munyamategeko asanga kandi iyi gahunda ikwiye gushyirirwaho uburyo bwimbitse bwo kuyisobanurira abantu.

Ati “Gahunda yo gutwika imirambo, igihe ikozwe mu buryo bwumvikana neza kandi ishyirwa mu bikorwa mu bushishozi, ishobora gutanga umusanzu ukomeye mu gukemura ibibazo biriho mu Rwanda, ariko bigomba gukorwa byubahirije umuco, ukwemera, n’indangagaciro z’Abanyarwanda.

Akomeza agira ati “Nta bundi buryo bwakoreshwa uretse ubukangurambaga bwimbitse, bwashingira no ku ngero zatangwa n’abantu bafatwa n’abaturage nk’ikitegererezo. Hagize ubitangira buriya byahita bikwira vuba.”

Ni iki itegeko rivuga ku gutwika imirambo ?

Itegeko Nº 11/2013 ryo kuwa 11/03/2013 rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi rivuga mu ngingo yaryo ya 28 ko gutwika umurambo ari bumwe mu buryo bwo gushyingura bwemewe. Gusa, usanga Abanyarwanda batarabyumva bisaba ko inzego zibishinzwe rishyira imbaraga muri iri tegeko.

Kugira ngo umurambo utwikwe hagomba kuboneka icyemezo cy’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, iyo adahari gitangwa n’umusimbura we.

Icyemezo gisabwa n’ufite uruhare mu byo gushyingura uwapfuye, kikavuga uko itwika rigomba kugenda, igihe n’aho rizabera.

Isaba ry’icyemezo riherekezwa n’icyemezo cya muganga wemewe na Leta gihamya icyo umuntu yazize. Ingingo ya 29 ivuga ko  igihe habonetse impamvu zituma hakekwa ko uwapfuye yakorewe ubugizi bwa nabi, icyemezo cyo gutwika ntigitangwa hadakozwe isuzuma ry’umurambo.

Umushinjacyaha ubifitiye ububasha wo ku rwego rw’ibanze rw’aho umurambo uherereye ni we usaba ko iryo suzuma rikorwa.

Ni mu gihe  Ingingo ya 31 ivuga ko Inama Njyanama y’Akarere ishobora kugena ahantu hamwe cyangwa henshi hazajya hatwikirwamo gusa imirambo.

Icyo cyemezo gishobora kugena ko mu gice cyangwa mu Karere kose, itwikwa ry’imirambo ariho rizajya rikorerwa gusa.

MUHIRE Donatien & TUYISHIMIRE Raymond

UMUSEKE. RW